Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nigeria: Police Yihanangirije Abita Abanyamakuru Abasabirizi

Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Nigeria, Olatunji Ridwan Disu, yasabye abaturage guhindura imyumvire bafite ku banyamakuru, abasaba kureka kubafata nk’abasabirizi ahubwo bakabubaha nk’abanyamwuga bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Ibi Disu yabitangaje mu nama yahuje abanyamakuru yabereye mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja. Muri iyo nama, yagaragaje ko bibabaje kuba hari abantu bakibona umunyamakuru nk’umuntu usaba amafaranga aho kumubona nk’utanga amakuru afasha abaturage n’inzego zitandukanye kumenya ibitagenda neza no gushaka ibisubizo byabyo.

Yavuze ko iyi myumvire ari imwe mu ituma hari abaturage banga gusangira amakuru n’itangazamakuru, bityo bikabangamira akazi k’abanyamakuru.

Yashimangiye ko abaturage bakwiye kureba uruhare rwiza itangazamakuru rigira mu kubaka sosiyete irangwa n’ubunyamwuga, aho kubashyira mu rwego rw’abajura cyangwa abahora basabiriza amafaranga.

Mu gihe gishize, ibinyamakuru bimwe bikorera i Abuja byagiye bishinjwa imyitwarire idahwitse irimo gusaba ruswa abaturage kugira ngo babavuganire mu nkuru zitangazwa. Ibyo byatumye bamwe mu batuye uwo mujyi batangira kugirira icyizere gike abanyamakuru.

Urugero rwatanzwe ni urw’umuturage witwa Peter Edoga, wavuze ko hari abanyamakuru bamwe bamusabye amafaranga agera kuri naira miliyoni 10 ngo bamufashe mu kibazo yari afitanye n’umwe mu bayobozi b’igihugu. Uwo muturage yavuze ko yanze kuyatanga, bityo ikibazo cye kigakomeza kuzamba.

Ibi bibazo byagiye bivugwa byatumye isura y’umwuga w’itangazamakuru muri Nigeria ihungabana, bitewe n’abanyamakuru bake bavugwaho gukoresha nabi umwuga wabo. Icyakora Disu yashimangiye ko inzego z’umutekano zizakomeza gukurikirana bene ibyo bikorwa, anaburira ko uzafatirwa mu bikorwa bya ruswa azahanwa hakurikijwe amategeko.

Uyu muyobozi yongeyeho ko ari ngombwa ko umwuga w’itangazamakuru ugomba kurushaho kurangwa n’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo kugira ngo abaturage bongere kugirira icyizere abanyamakuru n’uruhare rwabo mu kubaka igihugu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities