Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica, Antonette Wemyss-Gorman, yashimiye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutanga ubufasha muri iki gihugu nyuma y’ingaruka zatewe n’inkubi y’umuyaga yiswe Hurricane Melissa.
Ibi bibabaye nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda zimaze amezi abiri zifatanya n’iza Jamaica mu bikorwa byo gufasha abaturage bari baribasiwe n’ibiza. Muri icyo gihe, izo ngabo zafashije kubaka inzu 62 zari zarasenywe n’inkubi y’umuyaga, zigamije gufasha imiryango yari yarasigaye idafite aho kuba kongera kubona aho kuhabona.
Usibye kubaka izo nzu, ubufatanye bw’izo ngabo bwagize uruhare no mu kongera ibyumba by’amashuri ndetse no kuvugurura inyubako icumbikira abana bafite ubumuga, mu rwego rwo gufasha ibikorwa by’uburezi n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu izina ry’Ingabo z’u Rwanda, Déo Mutabazi yashyikirije mugenzi we ubutumwa buturutse ku Mugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Mubarakh Muganga. Ubutumwa bugaragazaga ishimwe ku bufatanye bwiza buri hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi ndetse n’icyizere cyo gukomeza gukorana mu zindi gahunda.
Mu ijambo rye, Wemyss-Gorman yavuze ko ibikorwa byakozwe n’Ingabo z’u Rwanda byashimishije cyane abaturage ba Jamaica, by’umwihariko kubera uburyo bamaze igihe bakorana n’abaturage mu buryo bwubaka icyizere.
Yagize ati: “Birashimishije kubona abantu bamaze amezi abiri bakorana n’abaturage, bakamenya ibibazo bafite ndetse bagashaka ibisubizo. Ntacyo twigeze twumva kibi kuri bo, ahubwo basize urugero rwiza hano muri Jamaica.”
Ibikorwa byo gufasha kubaka no gusana ibyangijwe n’ibiza byagize uruhare mu gufasha imiryango yari yaribasiwe n’inkubi y’umuyaga kongera kwiyubaka no gusubira mu buzima busanzwe.
Amakuru agaragaza ko inkubi y’umuyaga ya Hurricane Melissa yangije ibintu n’ibikorwa bifite agaciro kagera kuri miliyari 8.8 z’amadolari ya Amerika.
Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Jamaica ku itariki ya14 Mutarama 2026, hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi agamije gutanga ubufasha mu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza.
Iyi nkubi y’umuyaga yibasiye ibihugu byo mu karere ka Caraïbes mu mpera z’umwaka ushize, ariko Jamaica ikaba ari yo yagizweho ingaruka zikomeye kurusha ibindi, ari na byo byatumye isaba ubufasha mu bikorwa byo gutabara no gusana ibyari byangiritse.








































































































































































