Mu Mudugudu wa Gakoni, Akagari ka Karama mu Murenge wa Ruhashya, mu Karere ka Huye, habaye imvururu ubwo abayobozi b’inzego z’ibanze bari bagiye gukora umukwabu wo gufata no kumena inzoga zitemewe.
Muri iki gikorwa, bamwe mu bayobozi barimo Umuyobozi w’Akarere n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge basagariwe n’abantu bakekwaho gukora cyangwa gucuruza izo nzoga.

Abaturage barakariye abayobozi bari bagiye kumena inzoga z’inkorano bakora babatera amabuye
Amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace avuga ko abo bayobozi bari kumwe n’inzego z’umutekano bagiye ahakekwaga gukorerwa ibinyobwa bitemewe kugira ngo babimene. Icyakora, bamwe mu bantu bahakoraga bagaragaje kutabyishimira, bituma haduka imvururu zirimo gutera amabuye no kugerageza gukubita abo bayobozi.
Umwe mu baturage bahatuye yabwiye ikinyamakuru Hanga News ko ibintu byabaye mu buryo bwihuse, aho itsinda ry’abayobozi ryageze aho izo nzoga zakorerwaga rigatangira igikorwa cyo kuzimena, ariko bamwe mu bahakora bagahita batangira kurwanya icyo gikorwa.
Yavuze ko mu gihe Umuyobozi w’Akarere yari ahari, bamwe mu bari aho batangiye kumutera amabuye. Nyuma y’aho uwo muyobozi avuye aho byabereye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge we yasigaye aganiriza abaturage, ariko na we akaza gusagarirwa ndetse agakomeretswa.
Abaturage bavuga ko nyuma y’iyo mvururu bamwe mu bakekwaho uruhare muri urwo rugomo bahise bahunga, mu gihe abandi bafashwe n’inzego z’umutekano kugira ngo bafashe mu iperereza.
Hari abatuye muri ako gace basabye ko n’abatarafatwa bashakishwa bagashyikirizwa ubutabera, kuko bavuga ko ibikorwa nk’ibyo bituma abaturage bagira impungenge ku mutekano w’aho batuye.
Abaturage banagaragaje ko badashyigikiye imyitwarire nk’iyo, bavuga ko urugomo rukorerwa abayobozi cyangwa inzego z’umutekano rudakwiye, kandi ko atari ubwa mbere ibintu nk’ibyo bibaye muri uwo mudugudu.
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo, Hassan Kamanzi, yemeje ko iperereza ku byabaye rikomeje kandi ko hari bamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri uru rugomo bamaze gutabwa muri yombi.
Yanasobanuye ko inzego z’umutekano zari zagiye mu mukwabu wo kurwanya abakora ibinyobwa bitemewe, ariko bamwe mu baturage bagashaka kubyitambika, aho yavuze ko abafashwe barimo gukurikiranwa ku byaha birimo gukora ibitemewe no kwigomeka ku mategeko.
Byongeye kandi Polisi yasabye abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibinyobwa bitemewe n’ibindi byaha, inaburira ko umuntu wese uzagaragara mu bikorwa by’urugomo azakurikiranwa n’amategeko.










































































































































































