Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa no kurengera umuguzi, RICA, cyatangaje ko kurya inyama z’inkoko zibazwe ako kanya bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, kigasaba abaturage guhindura iyo myumvire.
Ibi byagarutsweho n’umukozi w’iki kigo ushinzwe ubugenzuzi bw’isuku n’ubuziranenge mu bikomoka ku matungo, Dr. Gaspard Simbarikure ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Igihe, aho yagaragaje ko uburyo bamwe bamenyereye bwo kurya inkoko zibazwe babureba kuko butujuje ibisabwa mu bijyanye n’ubuziranenge.
Yagize ati: “Abantu barya inyama z’inkoko haba mu mahoteli, mu tubari n’ahandi ni uko ibyo bamenyereye by’uko inkoko uza bakayibaga uri kureba bikwiye guhinduka.”
Yakomeje asobanura ko inyama z’inkoko kimwe n’izindi nyama zose zigomba kubanza gutunganywa neza no kubikwa mu bukonje igihe runaka mbere yo kuribwa, kugira ngo zibe zujuje ubuziranenge bukenewe. Ati: “Bikwiye guhinduka kubera ko inkoko babagiyeho kimwe n’izindi nyama babagiyeho ntabwo ari inyama, nta buziranenge ziba zifite kuko ubundi inyama ibazwe ibanza kubikwa mu bukonje bwategetswe mu gihe nibura cy’amasaha 24, ni bwo umuntu aba ariye inyama nziza.”
Dr. Simbarikure kandi yasabye abaguzi kujya basaba ibimenyetso by’uko inyama bagiye kugura zapimwe n’umuganga w’amatungo wabiherewe uburenganzira, kuko ari uburenganzira bwabo nk’abakiliya.
Ku ruhande rw’abagenzura inyama, Niyogisubizo Benitha ukorera ku ibagiro ryo mu Karere ka Burera, yavuze ko inyama zibagirwa ahabugenewe zibanza gusuzumwa neza mbere yo kujyanwa ku isoko.
Yagize ati: “Batuzanira inkoko tukazibaga, tukazitunganya, tukazisuzuma tukazohereza ku isoko zifite isuku ihagije kandi zujuje ubuziranenge. Inama nabagira nk’abaturage babagira inkoko mu rugo nabagira inama yo kuza ku ibagiro tukababagira n’abafite utubari bagura inkoko mu masoko nabagira inama yo kujya bagana ibagiro tukabafasha.”
Ibi bibaye mu gihe inyama z’inkoko zikomeje kugurwa cyane ku isoko, bitewe n’uko iz’inka zigenda zirushaho guhenda, bigatuma benshi bahitamo inkoko kuko zihendutse ugereranyije n’izindi nyama.











































































































































































