Ikigo cy’imari gikoresha ikoranabuhanga kizwi nka Numida cyatangiye gukorera mu Rwanda ku mugaragaro, kigamije gufasha abakora ubucuruzi buto kubona inguzanyo mu buryo bwihuse kandi bworoshye, batabanje gutanga ingwate, n’igikorwa cyamuritswe ku wa 24 Werurwe 2026 mu Mujyi wa Kigali.
Abacuruzi bato basanzwe bahura n’imbogamizi zo kubona inguzanyo mu mabanki n’ibindi bigo by’imari, bemerewe gusaba inguzanyo bifashishije telefoni zabo, bitabasabye kuva aho bakorera. Ukoresha application ya Numida, akuzuza ibisabwa, agahabwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 800 Frw na miliyoni 12 Frw, kandi mu gihe kitarenze amasaha 24.
Kugira ngo umuntu abashe kubona iyo nguzanyo, asabwa kuba afite telefone igezweho (smartphone), indangamuntu, amafoto ye ndetse n’ubucuruzi bumaze nibura amezi atandatu bukora mu buryo bwemewe n’amategeko mu Rwanda, bufite n’ibyangombwa byatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Umuyobozi Mukuru wa Numida, Mina Shahid, yavuze ko iki kigo kigamije koroshya uburyo abantu babona serivisi z’imari, cyane cyane abafite imishinga mito, mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’igihugu.
Yagize ati: ‘‘Intego ya sosiyete yacu ntekereza ko ihura neza n’icyerekezo 2050 cy’u Rwanda, mu rugendo rwo kugira ngo buri wese yoroherwe no kubona serivisi z’imari. Intego ya Numida ni ugutuma abantu miliyoni imwe bo muri Afurika bakabya inzozi zabo zikaba impamo.’’

Umuyobozi mukuru wa Numida Mina Shahid
Ku ruhande rwa Banki Nkuru y’u Rwanda, Umuyobozi ushinzwe kugenzura ibigo bitanga inguzanyo bidafata amafaranga abitswe, James Rwagasana, yagaragaje ko Numida ari ikigo cyemewe, bityo abaturage bakwiye kukigirira icyizere.
Ati: ‘‘Iki kigo gishya kimaze gutangira ku mugaragaro hano, ni kimwe mu bigo byemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda, kiba gitanga inguzanyo ariko kidafata amafaranga abitswe. Rero mu cyerekezo cy’igihugu cyacu ni uko twagira abatanga serivisi z’imari cyane cyane inguzanyo nyinshi, kugira ngo Abanyarwanda barusheho guteza imbere imishinga yabo.’’
Bamwe mu bamaze kuyikoresha bavuga ko yabafashije. Nishimwe Teddy, wahawe inguzanyo ya miliyoni 3,5 Frw, yavuze ko yayibonye byoroshye kandi vuba, kandi ko igiye kumufasha kwagura ibikorwa bye by’ubucuruzi.
Mu gihe gito imaze itangiye gukorera mu Rwanda muri Werurwe 2026, Numida imaze gutanga inguzanyo zirenga miliyoni 120 Frw ku bantu 150. Iki kigo cyatangiye gukorera muri Uganda mu 2017, nyuma kijya no muri Kenya mu 2023, aho kimaze gutanga inguzanyo zisaga miliyoni 150 z’amadolari, gifasha ibigo by’ubucuruzi birenga ibihumbi 100.
Intego ya Numida ni uko mu mpera za 2026 izaba imaze gufasha abacuruzi 5000 mu Rwanda kubona inguzanyo zibafasha kwagura imishinga yabo no guteza imbere ubukungu.












































































































































































