Elon Musk na Larry Page ni abantu babiri bafite izina rikomeye mu bukungu n’ikoranabuhanga byo ku isi.
Bose ni abashoramari, abashinzibikorwa, kandi ni bamwe mu bantu b’ingenzi mu ikoranabuhanga, ariko hari itandukaniro rikomeye hagati yabo: amafaranga.
Elon Musk ni umwe mu bantu bakomeye mu bucuruzi n’ikoranabuhanga.
Afite ibikorwa byinshi birimo SpaceX, Tesla, Neuralink, na The Boring Company. Ubu, Elon Musk ni we muntu ukize cyane ku isi, nyuma yo kugura Twitter (yabaye X) no gukora izindi nganda zitandukanye.
Umutungo we mu 2026 ugera kuri Miliyari $809 nk’uko Forbes Magazine ibyemeza.
Impamvu Elon Musk abasha kugira amafaranga menshi ni uko ibikorwa bye bikurura abashoramari benshi, kandi ibikorwa bye biri mu bikorwa bifite ejo hazaza heza, nk’ikoranabuhanga rigezweho ryo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere no gufasha abantu kumenya isanzure no gutumanaho.
Larry Page, we ni umwe mu bashinze Google (ubu yitwa Alphabet Inc.).
Ni ikirangirire mu rwego rw’ikoranabuhanga kubera ibikorwa bye byahinduye uburyo abantu bakoresha amakuru ku isi yose.
N’ubwo afite amafaranga menshi, umutungo we ugeze kuri Miliyari $244, bivuze ko Musk amurusha Miliyari $ 565.
N’ubwo afite ibikorwa bikomeye nk’ibigo by’ikoranabuhanga birimo Google, umwe mu bintu byatumye Larry Page adakomeza gukura amafaranga ku gipimo kimwe na Elon Musk ni uko yahisemo kwegura mu nshingano muri kompanyi ye bwa mbere mu 2015.
Kuri ubu, Page akomeje gukora ku mishinga y’ikoranabuhanga, ariko ntabwo akiri mu buyobozi bukuru bw’ikigo cya Alphabet nka mbere.
Itandukaniro mu buryo bwo gushora imari:
Mu gihe Larry Page yagiye akora ku mishinga ikomeye ariko akaguma mu bikorwa bya tekinoloji, Elon Musk we yatinyutse gushyira amafaranga mu bintu bishya bihambaye nk’imodoka zitangiza ibidukikije (Tesla), no kugerageza gushaka uko abantu bashobora kujya mu kirere (SpaceX).
Ibi bikorwa bya Musk bifite isoko ryagutse cyane, kandi birashimisha abashoramari, bigatuma aguma ku isonga mu kugira umutungo munini.
Elon Musk kandi afite uburyo bwo gufata ibyemezo byihuse.
Urugero ni nka Twitter yaguze aho yashyizemo miliyari z’amadolari, kandi kugeza ubu bikomeje kumwinjiriza amafaranga menshi kubera uburyo bwa “subscription” n’imikorere mishya.
Mu gusoza, nubwo Larry Page ari umuntu ukize kandi afite ibikorwa by’ingenzi, uburyo Elon Musk yihariye mu guteza imbere ibikorwa bye by’ikoranabuhanga, nk’ugukora imodoka zikoresha amashanyarazi no gutangiza ibigo bitandukanye, bituma aguma ku mwanya wa mbere mu bantu bakize ku isi.


















































































































































































