Umutwe washyizwe ku rutonde rw’indi ikora iterabwoba wa Boko Haram wavuze ko kugira ngo urekure abaturage ba Tchad barindwi washimuse ugomba guhabwa €7600,000.
Mu minsi itatu ishize, uyu mutwe washimutiye aba bantu ku butaka bwa Niger hafi y’ahitwa Mariyari.
Jeune Afrique yanditse ko umwe muri bo yishwe, abandi bafatwa bunyago kuzageza igihe ariya mafaranga azatangirwa.
Mu bafashwe harimo umuganga witwa Tisembé Lamrikréo wari wagiye i Niamey muri Niger kunonosora amasomo yo kubaga abagore batwite.
Uyu muhanga yafashwe ari gutaha iwabo ngo yifatanye n’abandi mu kiriyo cya Se wari uherutse gutabaruka.
Abaganga bagenzi be bakimenya ayo makuru, bahise batangira gukusanya amafaranga asabwa na Boko Haram ngo barebe ko yarekura mugenzi wabo.
Ni ubukangurambaga bwakorewe kuri Whatsapp busaba muri muganga kwisaka akareba ko hari icyo yafasha ngo mugenzi wabo arekurwe.
Agace ibi byabereyemo kari mu twibasiwe n’iterabwoba kurusha utundi ku isi nk’uko imibare yatangajwe mu bushakashatsi bwiswe Indice Mondial du Terrorisme bwo mu mwaka wa 2025 bubyemeza.
Muri bwo handitsemo ko mu bwicanyi 5582 bwakozwe n’imitwe y’iterabwoba muri uwo mwaka, ubwakorewe muri kariya gace ka Sahel bwegereza kuba kimwe cya gatatu cyabwo bwose.
Ntacyo ubutegetsi bwa Tchad buravuga kuri iyo ncungu yatswe na Boko Haram.
Hagati aho, ubutegetsi bwa Tchad buherutse gusinyana n’Umuryango w’Uburayi ubufatanye mu bya gisirikare ngo bahangane n’imitwe ikorera muri Sahel.
Uburayi bwahaye Tchad Miliyoni $ nyinshi ziherekejwe n’ibikoresho by’ubutasi ngo izabikoreshe mu guhangana na bariya barwanyi.
















































































































































































