Perezida Paul Kagame yacishije ubutumwa kuri X avuga ko yishimiye ko Perezida Ismail Omar Guelleh wa Djibouti yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu muri manda ya gatandatu.
Yamwijeje kuzarushaho gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Yanditse ati: “Nzakomeza kurushaho gushimangira umubano mwiza usanzwe uri hagati y’abaturage ba Djibouti n’ab’u Rwanda, no gukorana bya hafi mu guteza imbere intego dusangiye zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byacu.”
Umubano w’u Rwanda na Djibouti umaze igihe kandi impande zombi zikorana zibinyujije muri komisiyo ihuriweho yo ku rwego rwa Minisiteri zihurira mu nama zihoraho zigamije kureba amahirwe yo kwaguriramo ubwo bufatanye.
Binyuze muri iyi komisiyo, mu Ugushyingo 2025, ibi bihugu byombi byagiranye amasezerano icyenda y’ubufatanye mu nzego zirimo siporo, ubuzima, iterambere ry’umuryango no guhugurana mu bijyanye na dipolomasi.
U Rwanda na Djibouti byari bisanzwe bifitanye andi masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu kirere, ikoranabuhanga, umutekano mu ishoramari no gukuriranaho ikiguzi cya viza ku badipolomate.
Djibouti yahaye u Rwanda hegitari 60 z’ubutaka burimo uburi hafi y’icyambu n’ubundi buri mu cyanya cyahariwe ubucuruzi, na rwo ruyiha ikibanza cya hegitari 10 mu cyanya cy’inganda i Masoro.
Perezida Ismaïl Omar Guelleh, w’imyaka 78 y’amavuko, yatorewe manda ya Gatandatu ku majwi 97,81% mu matora yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 10 Mata 2026.
Uwo bari bahatanye witwa Mohamed Farah Samatar yagize amajwi 2,19%.
Uyu muyobozi amaze imyaka hafi 27 ayobora iki gihugu, kuva mu 1999 aho yasimbuye nyirarume Hassan Gouled Aptidon.

















































































































































































