Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Muri Kameruni, Uruzinduko Rwa Papa Ntiruvugwaho Rumwe

Umwe mu basirikare ba Cameroun ku burinzi. Ifoto: AFP PATRICK MEINHARDT

Kuva hatangiye kuvugwa ko Papa ashobora gusura Kameruni, bamwe mu Bagatolika bagaragaje impungenge ko uru ruzinduko rushobora gukoreshwa na Perezida Paul Biya mu gutuma isura ye yongera kuba nziza mu maso ya benshi.

Ibi babivuze nyuma y’ikorwa ry’ihohoterwa ryahitanye abantu benshi mu myigaragambyo yakurikiye amatora atavuzweho rumwe yamusubije ku butegetsi.

Mu Kwakira gushize, Paul Biya w’imyaka 93 y’amavuko yongeye gutorerwa kuyobora igihugu ku nshuro ya munani.

Asanzwe ayobora Kameruni kuva mu 1982, akaba ari umwe mu bayobozi bamaze igihe kirekire ku butegetsi. Nyuma y’ayo matora habaye imyigaragambyo yahagaritswe mu buryo bukomeye, aho leta yemeye ko hapfuye “abantu benshi” ariko ntitangaze umubare nyawo.

Uruzinduko rw’iminsi ine rwa Papa Léon XIV muri Kameruni, igihugu kigendera ku mahame y’ubwisanzure bw’amadini kandi gifite abayoboke benshi b’Abakirisitu, rwateje impaka mu Bagatolika ku bijyanye n’uko rushobora kongera guha agaciro Paul Biya ku rwego mpuzamahanga.

Biragaragara ko Perezida ashaka kubyaza umusaruro uru ruzinduko, kuko ateganya guhura na Papa ku wa Gatatu, kandi amafoto yabo bombi amaze iminsi agaragara ku byapa mu mijyi minini y’igihugu.

Padiri Ludovic Lado, uzwi cyane kubera ibitekerezo bye bikomeye, yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko Papa yanze ubutumire bwa Donald Trump kubera politiki ye, ariko akemera ubwa Biya “wica kugira ngo agume ku butegetsi”.

Uyu mupadiri wo mu muryango w’Abajezuwiti yageze no ku rwego rwo kwandikira Vatican agaragaza impungenge ze. Nyuma y’aho, yavuze ko yahawe amabwiriza yo kudakomeza gutanga ibitekerezo kuri iyi ngingo, bigaragaza ko Kiliziya Gatolika ishaka kwirinda impaka nyinshi kuri uru ruzinduko.

“Kwemeza ubujura bw’amatora”

Bamwe mu bayobozi ba Kiliziya, nubwo bakunze kunenga ubutegetsi, bagerageza guhumuriza Abagatolika bavuga ko uru ruzinduko rutari urwo gushyigikira ubutegetsi buriho.

Muri Kameruni, aho abarenga kimwe cya gatatu cy’abaturage bagera kuri miliyoni 30 ari Abagatolika, abasenyeri bafite ijambo rikomeye mu mibereho y’igihugu kandi bakunze no kuvuga ku bibazo bya politiki.

Jean-Baptiste Homsi, umwe mu Bagatolika bakomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, we yafashe indi nzira atandukanye na Padiri Lado.

Mu ibaruwa yandikiye Papa mu Ugushyingo, yemeye ko uru ruzinduko rushobora gufatwa na bamwe nk’inkunga ihabwa ubutegetsi.

Yavuze ko hari Abakirisitu benshi babona uru ruzinduko nk’icyemezo” Papa aha ubutegetsi bw’igitugu, cyangwa nko ‘kwemeza ubujura bw’amatora’ yabaye mu Ukwakira, 2025.

Ariko kimwe n’abandi bayobozi ba Kiliziya, Homsi ashyigikiye uru ruzinduko, akarubona nk’amahirwe kuri Papa yo gucyaha abayobozi “bangiza ubuzima bw’abaturage, biba kandi bangiza ejo hazaza h’urubyiruko”.

Arikiyepisikopi wa Douala( ni umwe mu mijyi minini ya Kameruni), Samuel Kleda, yavuze ko igihugu cyahuye n’ibibazo byinshi, kandi ko uru ruzinduko rukwiye gufatwa nk’amahirwe yo kwimakaza amahoro.

Ati: “Ni amahirwe yo kwerekana ko dushobora guhindura igihugu cyacu”.

Yavuze kandi ku kibazo cy’abantu benshi bafunzwe nyuma y’amatora, bamwe muri bo bakaba batarigeze baburana mu nkiko.

Samuel Kleda ni umwe mu bayobozi ba Kiliziya banenga cyane ubutegetsi. Mu 2024 yavuze ko kongera kwiyamamaza kwa Paul Biya bitari bifite ishingiro.

Abasenyeri bo mu turere twa Bafoussam, Ngaoundéré na Yagoua na bo banenze ubutegetsi, umwe muri bo anavuga ko yahitamo “Sekibi” aho kubona Paul Biya akomeza kuyobora igihugu.

Mbere yabo, Kardinali Christian Tumi witabye Imana mu 2021, yari yarasabye inshuro nyinshi Perezida kuva ku butegetsi, agaragaza ko ageze mu zabukuru.

Nubwo bimeze bityo, TV 5 Monde yanditse hari bamwe mu bayobozi ba Kiliziya badashyigikiye ayo magambo, nka Arikiyepisikopi wa Yaoundé, Jean Mbarga, wavuze ko izi mpaka zisanzwe muri demokarasi ndetse no muri Kiliziya, kandi ahakana ko haba hari ukwicamo ibice mu Bagatolika.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities