Umugabo witwa Ibrahimu Almas, w’imyaka 36, wari utuye mu Mudugudu wa Kigombe mu Mujyi wa Tabora muri Tanzania, yasanzwe yapfuye nyuma yo kugabwaho igitero n’imvubu ubwo yari mu bikorwa by’uburobyi mu kidendezi cya Igombe.
Abaturage babonye ibyabaye babwiye igitangazamakuru cya Millard ko nyakwigendera yageze aho asanzwe akorera mu gitondo, afite ibikoresho bye by’uburobyi, ajya mu mazi kuroba nk’uko yari asanzwe abigenza. Nyuma y’akanya gato, yatunguwe n’igitero gikomeye cy’imvubu ubwo yari ari wenyine mu mazi.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kigombe, Hamisi Maswanya, yemeje aya makuru, avuga ko iyi mpanuka yateye ubwoba n’ihungabana mu baturage batuye muri ako gace kubera ubukana bwayo.
Ku ruhande rw’inzego zishinzwe ubutabazi, Komiseri Wungirije w’Urwego rushinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, Loshipay Laizer, yasabye abarobyi n’abandi baturage kwitwararika, anabasaba guhagarika ibikorwa by’uburobyi by’agateganyo kugeza igihe iperereza ku byabaye rirangiriye.
Ubuyobozi kandi bwongeye kuburira abaturage kwitondera ahantu hafi y’amazi, by’umwihariko mu duce tuzwiho kuba turimo inyamaswa zishobora guteza ibyago, mu rwego rwo gukumira impanuka nk’izi zishobora kongera kubaho.

Tanzania imvubu yivuganye umuntu
















































































































































































