Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ibyishimo ku makipe afatanyije na gahunda ya Visit Rwanda akomeje kwitwara neza mu mikino ya UEFA Champions League, aho menshi muri yo yamaze kugera mu cyiciro cya 1/2.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku mugoroba wo ku wa 15 Mata 2026, yagize ati: “Twishimiye kubona abafatanyabikorwa batatu ba Visit Rwanda berekeza muri kimwe cya kabiri cya UEFA Champions League! Imikinire ya Atletico Madrid, Arsenal na Paris Saint-Germain yagaragaje uguhozaho, ubuhanga no kwiyemeza, kandi dutegereje imikino iri imbere!”
Aya makipe arimo Atlético Madrid, Arsenal na Paris Saint-Germain, yose asanzwe afitanye imikoranire n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, yamamaza ubukerarugendo bw’igihugu.
Atlético Madrid yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera FC Barcelona ku giteranyo cy’ibitego 3-2. Ku ruhande rwa Arsenal, yasezereye Sporting CP ku giteranyo cy’igitego 1-0, mu gihe Paris Saint-Germain yo yanyagiye Liverpool FC ku giteranyo cy’ibitego 4-0.
Imikino ya 1/2 itegerejweho guhuza amakipe akomeye, aho Paris Saint-Germain izacakirana na FC Bayern Munich, mu gihe Arsenal izahura na Atlético Madrid.
Iyi ntsinzi y’aya makipe ifatwa nk’inyungu ku Rwanda mu bijyanye no kwamamaza ubukerarugendo, kuko gukomeza kugaragara kw’ikirango cya Visit Rwanda mu marushanwa akurikirwa ku rwego mpuzamahanga bifasha kongera kumenyekanisha igihugu ku isi yose.


Amakipe 4 azakina 1/2 cya UCL PSG – Arsenal – Bayern Munich – Atlético Madrid














































































































































































