Amezi agiye kuba atatu abasifuzi basifura muri shampiyona y’u Rwanda bita Rwanda Premier League badahabwa insimburamubyizi basanzwe bahabwa ba FERWAFA, bagataka ko byabashonjesheje.
UMUSEKE wemeza ko hari amakuru wahawe n’abarebwa n’iki kibazo avuga ko aba basifuzi bamaze amezi abiri batabona amafaranga ya FERWAFA, ayo batarabona akaba ari ay’ukwezi kwa kabiri n’ukwa gatatu none n’ukwa kane kuri hafi kurangira.
Ubusanzwe umusifuzi agenerwa Frw 100,000 kuri buri mukino asifuye, ndetse iyo agiye mu Ntara ahabwa ayo kurara yo.
Ibi bisobanura ko umusifuzi ahabwa amafaranga hashingiwe ku mikino yasifuye.
Uko asifura imikino myinshi, ni ko n’amafaranga ahabwa yiyongera.
Hagati aho, nta cyo ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwari bwatangaza kuri iyo ngingo.

















































































































































































