Ntawuyirusha Anastasie wo mu Murenge wa Nyagisozi, Akagari ka Kirambi mu Mudugudu wa Murembe mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo, ashinja ubuyobozi kumwirukana mu nzu ye. Ubuyobozi bwo buvuga ko abeshya.
Meya w’agateganyo w’Akarere ka Nyanza witwa Patrick Majyambere avuga ko ahubwo uwo muturage ari we wisenyeye inzu ndetse ngo ntabanye neza n’umugabo we k’uburyo byageze aho uyu afungwa kubera ibyaha bindi yakurikiranyweho.
Aho ikibazo cy’uwo mugore kigiriye ku mugaragaro, Meya wa Nyanza yatangarije UMUSEKE ko we n’abandi bayobozi begereye uwo muryango bawugira inama y’uburyo amakimbirane yahosha, ariko ntibabyumva.
Ati: “Ni umuryango wari ufitanye amakimbirane cyane, ubuyobozi bumaze kubasura, bubagira inama ko buri muntu bamuha inzu aturamo kugira ngo bakomeze baganirizwe.”
Bisa naho nyuma y’ibyo biganiro ari bwo bari bwongere bagasubirana kuko amakimbirane yabo yari ageze kure.
Umugore uvugwa aha, we ashinja ubuyobozi ko aho umugabo we afungiwe, bwamwangiye kuba mu nzu yasize.
Umuyobozi w’agateganyo wa Nyanza, Kajyambere Patrick, yavuze ko uwo mugore abeshya ndetse ko ari we wasenye iyo nzu avuga ko bamuhejemo.

Meya Patrick Majyambere.
Ati:“Nyuma umugore yahise asenya iyo nzu bamuhaye agurisha ibyari biyigize ahita ajya i Kigali. Nyuma umugabo yaje kujya mu bikorwa byo gucukura amabuye mu buryo butemewe, arafatwa akatirwa umwaka, azavamo muri Nyakanga, 2026.”
Uyu muyobozi avuga ko nyuma y’uko umugore yumvise ko umugabo we byamugendekeye bityo, yagarutse agashaka kuyibamo kandi yari yarasigayemo undi muntu.
Uwo muntu wundi yari umupangayi umugabo yari yarashyizemo ngo ayikodeshe.
Aho umugore agarukiye, ubuyobozi bw’Umurenge bwamugiriye inama yo gutegereza umugabo akazaza bakongera kubahuza.
Ibyo ariko ngo ntiyabyemeye biza gutuma atangariza mu itangazamakuru ko Akarere kamurenganyije.
Kugeza ubu ibintu ntibirasobanuka hagati y’impande zivugwa muri iki kibazo.
Hamwe mu ngo z’Abanyarwanda hagaragaramo amacakubiri ashingiye ahanini ku mitungo no gucana inyuma kw’abashakanye.
Ubuyobozi bugira abashakanye inama yo kujya bicarana bakabwizanya ukuri ku bitagenda, bagashaka uko babikemura, ibibananiye bakagisha inama cyangwa bagashakira ahandi ubufasha burimo ubwunzi cyangwa ubuhuza aho guhemukirana bishobora kuganisha no kwicana.





















































































































































































