Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

Umutangabuhamya yabwiye urukiko ko Muhayimana Claude ari umubeshyi

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Mu rubanza rwa Muhayimana Claude rukomeje mu rugereko rw’ubujurire, mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, umutangabuhamya yongeye kumushinja urwango yagaragarije Abatutsi, ahamya ko ari umubeshyi n’ubwo asaba guhanagurwaho uruhare muri jenoside.

 

Ku itariki 18 Gashyantare 2026, ubwo uyu wahoze ari umugore wa Muhayimana Claude yatangaga ubuhamya bwe mu rukiko, yavuze ko uyu wari umugabo we, ari umubeshyi.

 

Ni umutangabuhamya waje mu rukiko bisabwe n’ubushinjacyaha, na we abanza kubwira inteko iburanisha ko azavuga ukuri. Yavuze ko yari yarashyingiranwe na Muhayimana byemewe n’amategeko, nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagatandukana.

 

Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko bari batuye ku Kibuye, imbere ya sitade Gatwaro, iruhande rw’ibitaro.

Ati “Nyuma y’ihanurwa ry’indege, hari umwuka mubi muri Kibuye, ariko ubwicanyi bwari butaratangira. Kuva ku itariki ya 10, abaturanyi b’Abahutu batangiye kureba nabi Abatutsi, kubera amakuru bumvaga kuri radiyo no mu bayobozi. Mu gitondo cyo ku wa 11 n’iya 12, nari mu bwogero, numva ibisasu biraturitse.”

 

Yasobanuye ko yabonye imodoka zinyura iwe, zitwaye Interahamwe, zanyuraga ku Kibuye ziririmba indirimbo zituka Abatutsi.

Ati “Nabonye Claude atwaye Interahamwe; Namubonye nyuma y’uko abantu bari kuri sitade bishwe, ubwo yagarukaga avuye mu Ruhengeri.”

 

Muhayimana yari afitiye urwango Abatutsi

Uyu wahoze ari umugore wa Muhayimana Claude, yabwiye urukiko ko uwari umugabo we, yahoze yanga Abatutsi cyane nk’uko na we yabimwerekaga na nyuma y’uko batandukanye.

Muhayimana Claude

 

Umutangabuhamya (uwahoze ari umugore wa Muhayimana) yatangaje ko yahuye na Muhayimana bwa mbere mu 1986, nyuma barashakana byemewe n’amategeko babyarana abana babiri, ariko ubwo ingabo za RPA Inkotanyi zatsindaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, uyu mugabo ngo yahungiye muri Zaïre, na ho umugore akajya I Cyangugu kuko yabonaga nta mpamvu yo kumukurikira.

Yagize ati “FPR yari yahagaritse jenoside, nta muntu wicwaga icyo gihe, […] ubwo Claude yagendaga, ntitwari twakagize abana babiri. Icyo gihe nari ntwite umwana wa kabiri.”

 

Akomeza avuga ko muri urwo rugendo rw’ubuhunzi, Muhayimana Claude yabaye muri Kenya, aho umugore yaje kumusangayo kugira ngo amusabe gutaha, we akamusubiza ko azataha igihe azaba yabonye amafaranga yashakaga; nyamara hashize iminsi micye, ngo umugabo yamuhamagaye akamubwira ko atagishaka kubana n’Umututsikazi.

 

Ati “Ntiyambwiye ko ateganya kujya mu Bufaransa, avuga ko igihe nikigera azataha mu Rwanda. Nyuma y’iminsi micye yarampamagaye arantuka, ambwira ko atakongera kubana n’Umututsikazi. Kuva uwo munsi, namubwiye ko ntazongera kumukunda, mpitamo kuba mu Rwanda.”

 

Ubwo Perezida w’urukiko yamubwiraga ko Muhayimana avuga imwe mu mpamvu z’amakimbirane yabo, ari uko uyu mutangabuhamya yashakaga kwigarurira imitungo ye; we yisobanuye agaragaza ububeshyi bwe.

 

Umutangabuhamya yagize ati “Ndabiramo ibyo navuze ubushize, Claude ni umubeshyi kandi agira uburiganya. Ndashaka gusobanura impamvu mvuga ko Claude ari umubeshyi; ku bijyanye n’umutungo, twari dufite inzu ku Kibuye itararangira, ni jye wayirangije. Inzu yatejwe cyamunara n’Urukiko rwa Gacaca, kugira ngo Abarokotse bari bamureze bahabwe indishyi.”

 

Akomeza avuga ko kutemera uruhare rwe muri jenoside, ari ‘propagande’ Muhayimana akwirakwiza mu muryango w’Abanyarwanda, ngo anavuga ko ari we (umutangabuhamya) na Leta ya Kigali bamutoteza, hamwe n’abandi Banyarwanda yanga cyangwa atemera.

 

Urubanza rwa Muhayimana Claude, rwatangiye mu rugereko rw’ubujurire rw’urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, ku itariki ya 03 Gashyantare 2026, biteaganywa ko ruzumvwamo abatangabuhamya barenga 50, ku mpande z’abashinja n’abashinjura; rukazapfundikirwa ku wa 27 Gashyantare 2026.

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities