Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Amafoto: Uko Ibitaro Bya Ruhengeri Bizaba Bisa Nibyuzura

Ibitaro bishya bya Ruhengeri Referral Hospital biteganyijwe kubakwa mu buryo bugezweho cyane, bikazasimbura inyubako zishaje zimaze imyaka irenga 80 zikaba zarubatswe hagati ya 1939 na 1940.

Nk’uko amashusho y’igishushanyo mbonera yabyo abyerekana, ibi bitaro bizaba bifite inyubako nshya nini zigizwe na “bloc” eshanu zigeretse (étages), zubatswe ku rwego mpuzamahanga kandi zijyanye n’igihe.

Izaba ari inyubako nini kandi igezweho yo kwakiriramo abarwayi, serivisi z’ubuvuzi bwihariye (specialized services), ibyumba byinshi byo kubagiramo abarwayi, ahagenewe indembe (ICU), laboratwari zigezweho, ibikoresho by’ikoranabuhanga mu buvuzi, ahazigishirizwa abanyeshuri b’ubuvuzi, ahantu hagari kandi hafite isuku n’umutekano ku barwayi n’abakozi n’ibindi.

Ubuyobozi bw’ibitaro bwatangaje ko kubyubaka bizafasha kongera ubushobozi bw’abaganga, ibikoresho no gutanga serivisi nziza kandi zihuse ku baturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru no mu tundi turere.

Hari kandi gahunda yo kubizamura bikazarushaho gukora nk’ibitaro bya Kaminuza (University Teaching Hospital), bifasha mu guhugura abaganga n’abaforomo.

Mu rwego rwo gutangira kuvugurura serivisi, hari zimwe mu nyubako nshya zamaze kuzura zirimo inzu yo kubagiramo abarwayi yatwaye asaga miliyoni Frw 400, ifite ibyumba bine byo kubagiramo n’ibikoresho bigezweho.

Abaturage bo mu Karere ka Musanze bavuga ko ibi bitaro bizafasha cyane gukemura ikibazo cy’ubucucike, inyubako zishaje ndetse n’isuku nke byakundaga kuvugwa ku bitaro bya Ruhengeri.

Bizaba bisa neza kandi byagutse.

Leta iteganya ko bizaba ibitaro byo ku rwego rwa Kaminuza.

Amashusho yatangajwe n’ikigo Rwanda Housing Authority.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities