Perezida Donald Trump yavuze ko ibiganiro yagiranye na Xi Jinping byagenze neza cyane, nyuma y’inama yamaze hafi amasaha abiri yabereye i Beijing kandi yari ifite akamaro gakomeye ku mubano w’ibi bihugu byombi.
Nubwo impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza ibiganiro, haracyari ibibazo bikomeye bitarakemuka, cyane cyane ku bijyanye n’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa hanze (tariffs) ndetse n’amabwiriza akumira kohereza ikoranabuhanga rikomeye mu Bushinwa.
Ibi bibazo bikomeje gutuma umubano hagati ya Amerika n’u Bushinwa ari mubi mu rwego rw’ubucuruzi n’ubukungu.
Nyuma gato y’itangira ry’ibi biganiro, ubuyobozi bw’u Bushinwa bwatangaje amagambo ya Xi Jinping, yongeye kuburira ko hashobora kubaho “amakimbirane” hagati y’u Bushinwa na Amerika kubera ikibazo cya Taiwan.
Taiwan ni ikirwa cyiyobora ukwacyo, ariko u Bushinwa bukavuga ko ari igice cyabwo kandi bugasaba ko bwazasubizwa ku butaka bwabwo.
Amerika yo ikomeje gushyigikira Taiwan mu bya gisirikare no mu rwego rwa dipolomasi, ibintu bituma umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi urushaho kwiyongera.
Usibye ikibazo cya Taiwan, Amerika n’u Bushinwa banahanganye mu rwego rw’ikoranabuhanga, cyane cyane ku bijyanye n’ubwenge buhangano (AI), gukora za mudasobwa zikomeye (chips), ndetse n’intambara z’ubukungu zishingiye ku misoro y’ibicuruzwa.
Hari kandi impungenge ku ruhare rw’ibihugu byombi mu bibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati, harimo n’intambara ya Iran.
Nubwo hari ibyo batumvikanaho, u Bushinwa bwakiriye Donald Trump mu buryo bwihariye kandi bw’icyubahiro.
Yahawe ikaze hakoreshejwe urusaku rw’imbunda za gisirikare (gun salute), abana baririmba bamwishimira, ndetse anasura urusengero rwa kera rwa Temple of Heaven rwubatswe mu kinyejana cya 15 ari kumwe na Xi Jinping.
Ibi byagaragaje ko u Bushinwa bushaka gukomeza umubano wa dipolomasi n’Amerika nubwo hari amakimbirane akomeye hagati y’ibihugu byombi.

















































































































































































