Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Rayon Sports ishobora kudasohokera u Rwanda

Rayon sports yateye ishoti amahirwe yo kujya mu marushanwa Nyafurika

Rayon Sports yongeye gutakaza amanota y’ingenzi muri shampiyona nyuma yo kunganya 1-1 na Gorilla FC mu mukino w’Umunsi wa 32 wa BK Pro League wabaye ku wa 15 Gicurasi 2026.

Iyi ntsinzi nkene yasize Rayon Sports ifite amanota 52 ku mwanya wa kabiri, ibintu byayikuye burundu mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona ndetse binashyira mu kaga amahirwe yo kuzasohokera u Rwanda mu marushanwa Nyafurika y’umwaka wa 2026/27, cyane cyane mu gihe yaramuka itsinzwe na APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Mu gihe Rayon Sports yaburaga amanota, Kiyovu Sports yakomeje kwegera uyu mwanya wa kabiri kuko irushwa amanota abiri gusa mbere yo guhura na AS Muhanga.

Uyu wari umukino wa kane amakipe yombi ahuriyeho muri uyu mwaka w’imikino, ndetse uza nyuma y’aho Rayon Sports isezereye Gorilla FC mu Gikombe cy’Amahoro bigoranye.

Nubwo Gikundiro yari yitezweho kwitwara neza kubera igitutu cyo gushaka umwanya wa kabiri, Gorilla FC yongeye kuyibera ibamba nk’uko byagenze mu mikino yabanje. Mu gice cya mbere, Gorilla FC yafunguye amazamu ibifashijwemo na Rutonesha Hesbone, ibintu byashyize igitutu gikomeye kuri Rayon Sports.

Umutoza Francis Haringingo yakoze impinduka nyinshi mu bakinnyi yabanje mu kibuga, ibintu benshi bahuje no kubika ingufu z’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzahuza Rayon Sports na APR FC.

Mu bakinnyi batagaragaye ku rutonde harimo Kwizera Olivier, Youssou Diagne na Ndikumana Asman, mu gihe Ishimwe Ganijuru Elie na Tambwe Gloire Ngongo batangiriye ku ntebe y’abasimbura. Aziz Bassane na we yongeye kugaruka mu ikipe nyuma yo guhanwa kubera kutitabira imyitozo.

Nubwo Rayon Sports yihariye umukino mu mibare, ikabona uburyo bwinshi bwo gutsinda, abarimo Mugisha Didier, Tony Kitoga na Habimana Yves bananiwe kububyaza umusaruro.

Igitego cyo kwishyura cyabonetse ku munota wa 82 gitsinzwe na Bigirimana Abedi nyuma y’umupira mwiza wari uhinduwe na Ishimwe Ganijuru Elie. Icyakora iminota yari isigaye ntiyatanze impinduka ku musaruro w’umukino, amakipe yombi asoza anganya igitego 1-1.

Uyu musaruro wasize bamwe mu bafana ba Rayon Sports bagaragaza kutishimira uko ikipe yabo yitwaye, mu gihe igitutu gikomeje kwiyongera mbere yo gucakirana na APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Rayon sports yateye ishoti amahirwe yo kujya mu marushanwa Nyafurika igihe yanganyaga na Gorilla 1-1

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities