Mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ibikorwa, Vincent Sano, yakiriye ku meza abanyeshuri bagiye kurangiza amahugurwa y’icyiciro cya 14 cya 2025–2026 ahabwa abitegura kuba ba Ofisiye bato muri Rwanda National Police.
Byari mu rwego kubaganiriza no kububakamo imbaraga zibategurira kuzaba ba ofisiye bato beza, buzuza neza inshingano zabo.
Mu butumwa yabagejejeho, CP Vincent Sano yabibukije uburemere bw’inshingano bagiye guhabwa ndetse n’indangagaciro zikwiye kuranga umupolisi w’umwuga.

CP Vincent Sano aganiriza abo bapolisi.
Ati: “Umwambaro mwitegura kwambara usobanuye inshingano, ubuyobozi, gukorera igihugu ndetse n’icyizere igihugu kibagirira. Nk’abazaba abayobozi b’ejo hazaza, mujye mwibuka ko ubunyamwuga butagaragarira gusa mu bushobozi bwo gukora akazi neza, ahubwo bunagaragarira mu mico myiza, imyitwarire iboneye, kubaha no guha agaciro buri wese, ndetse no kuba intangarugero mu byo mukora.”
Yakomeje abasaba kuzaharanira gukorana ubunyangamugayo, gukunda igihugu no kurangwa n’ikinyabupfura mu kazi kabo ka buri munsi, kuko ari byo bizatuma abaturage barushaho kugirira icyizere Polisi y’u Rwanda.
Ishuri rya Polisi rya Gishari rishinzwe gutegura abapolisi bato n’aba ofisiye bato baba bazakora akazi ko kuyobora bagenzi babo muri byinshi bazaba bashinzwe.
Bategurirwa kuzaba abapolisi bafite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano by’iki gihe.
Amahugurwa ahabwa ba ofisiye bato aba ajyanye n’amategeko, imicungire y’umutekano, ubuyobozi, imyitozo ngororamubiri ndetse n’imikoranire myiza n’abaturage.
Polisi y’u Rwanda ikomeje gushimangira ko kubaka abapolisi bafite ubumenyi, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga biri mu ntego zayo zo gukomeza gutanga serivisi zinoze no kurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.

Abayobozi muri Polisi y’u Rwanda bitabiriye uyu musangiro

Barishimira ko bagiye gukorera igihugu ku rundi rwego

Bibukijwe ko kuba umupolisi birenze gukora akazi gasanzwe, ahubwo bigira izindi ndangagaciro.
Amafoto@RNP

















































































































































































