Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubukungu

U Rwanda rwinjiye mu cyiciro cyo gushyira mu bikorwa imishinga y’ingufu za Nikeleyeri

Minisitiri w'Ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore avuga ko u Rwanda rugeze mu gihe cyo gukora aho kuvuga gusa

Mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika bikomeje gushaka ibisubizo by’igihe kirekire ku kibazo cy’ingufu z’amashanyarazi, u Rwanda ruratangaza ko igihe kigeze cyo kuva ku rwego rwo gutegura no kuganira ku ikoreshwa rya Nikeleyeri, rugatangira gushyira mu bikorwa imishinga ifatika.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2026, mu Nama Nyafurika yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri izwi nka Nuclear Energy Innovation Summit for Africa (NEISA), yatangiriye i Kigali ikaba ihuje abayobozi batandukanye barimo Abaminisitiri, impuguke mu by’ingufu, abashoramari n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ingufu baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika no hanze yayo.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, yavuze ko nyuma y’imyaka myinshi igihugu cyubaka ubushobozi mu rwego rwa Nikeleyeri, ubu intego ari ugushyira mu bikorwa imishinga ifite igihe izatangirira n’uburyo izaterwa inkunga.

Yagize ati: “Imishinga tuzi ngo izatangira ryari, ifite amatariki. Kugira ngo bigerweho ni uko dushyira imbaraga mu gushaka imari yo gushyira ya mishinga mu bikorwa. Turaganira byinshi ariko byose bigaruka mu gushyira mu bikorwa mu gukora imishinga.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko gukoresha ingufu za Nikeleyeri biri mu nzira zo gufasha igihugu kugera ku ntego z’iterambere rirambye no kongera ubushobozi bwo kubona amashanyarazi ahagije, cyane cyane mu rwego rw’inganda n’ibikorwa by’ubukungu bikenera ingufu nyinshi kandi zihoraho.

Dr. Gasore yagaragaje ko ibihugu byinshi byateye imbere byashoboye kugera kuri urwo rwego kubera ishoramari ryabyo mu ngufu za Nikeleyeri, ashimangira ko Afurika na yo ikwiye kugira uruhare muri iri koranabuhanga.

Ati: “Natwe nk’Abanyarwanda ntidushobora gukomeza kuvuga iterambere rirambye tutavuga ingufu z’amashanyarazi zihagije. Turavuga imbaraga za nekeleyeri zikoreshwa ku mpamvu za gisivili zo kubyara amashanyarazi, n’izindi mpamvu z’iterambere ariko za gisivili. Hari ibihugu bimaze imyaka irenga 50 bifite nekeleyeri byateye imbere, kuki twumva hari abandi bafite uburenganzira bwo gutera imbere, twebwe Abanyarwanda, Abanyafurika, tukiyambura ubwo burenganzira.”

Nubwo ikoreshwa rya Nikeleyeri rifatwa nk’ikoranabuhanga rikomeye kandi risaba ubwitonzi, u Rwanda ruvuga ko rwamaze gushyiraho ibikenewe kugira ngo rurusheho kwitegura.

Kuva mu 2018, hashyizweho amategeko n’amabwiriza agenga uru rwego, hanongerwa ubushobozi bw’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) mu kugenzura ibikorwa bifitanye isano na Nikeleyeri. Hanashyizweho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike (RAEB), ndetse u Rwanda runasinyana amasezerano n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomike (IAEA).

Mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’abakozi bazakora muri uru rwego, igihugu kimaze kohereza abanyeshuri barenga 200 mu mahanga kwiga amasomo ajyanye na Nikeleyeri, mu gihe na Kaminuza y’u Rwanda yatangije ishami ryihariye ryigisha ibijyanye n’izo ngufu.

Minisitiri Gasore yavuze ko ibyo byose bigaragaza ko igihugu kitakiri mu rwego rwo gutegereza ahubwo kiri mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa imishinga.

Ati: “Ibyo byose ni ibivuga ngo nk’Igihugu turiteguye, igisigaye ni ugutangira gushyira mu bikorwa imishinga.”

Inama ya NEISA iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma y’iyabaye muri Nyakanga 2025. Abayitabiriye bavuga ko Afurika ikeneye kuva ku rwego rwo kuvuga gusa kuri Nikeleyeri, ahubwo igatangira kuyibyaza umusaruro mu buryo bwizewe kandi burambye.

Abasesenguzi mu rwego rw’ingufu bagaragaza ko niba Afurika ishaka kugabanya ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi no guteza imbere inganda, ikeneye gushora imari mu ngufu zirambye kandi zifite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi menshi, aho Nikeleyeri iri mu mahitamo igihugu nk’u Rwanda gitangiye gushyira imbere.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore avuga ko u Rwanda rugeze mu gihe cyo gukora aho kuvuga gusa

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities