Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kaminuza Ya RICA Mu Ntego Zo Guca Ibitera Isuri

Hamwe muho abanyeshuri b'iyi Kaminuza bakorera imenyerezamyuga.

Umuyobozi ushinzwe Iterambere muri Kaminuza y’ubuhinzi burondereza ubutaka yitwa  RICA iri mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera,  Jean Claude Kayisinga atangaza ko intego yayo ari uguhugura abanyeshuri bazavamo abatekenisiye mu buhinzi buzafasha mu kurwanya isuri.

Isuri ni ikibazo gikomereye ubuhinzi bw’u Rwanda cyane cyane ko iki gihugu kigizwe ahanini n’imisozi miremire kandi kikagira ubutaka busharira mu bice ahanini by’Uburengerazuba.

Kayisinga avuga ko imwe mu mpamvu nyamukuru yatumye iyo Kaminuza ishingwa mu mwaka wa 2019 yari iyo kuzakumira ko ubutaka bw’u Rwanda bukomeza gutwarwa n’isuri no kugabanya ibituma busaza bugasharira.

Isuri ni ikibazo gikomeye mu buhinzi kuko yambura ubutaka intungagihingwa zituma bwera, bityo abahinzi bakarumbya.

Hari n’ubwo imyaka yera ariko isuri ikayikundukana ikayigeza mu gishanga bityo icyizere cyo kweza kikagabanuka.

Jean Claude Kayisinga ati:  “Uko duhinga, ni ko ubutaka butwarwa n’isuri. Turashaka gufasha abahinzi gukora ubuhinzi bwo kubungabunga ubutaka, kugira ngo bushobore kuzafasha no mu biragano bizakurikira.”

Ashingiye ku mibare itangwa n’inzego z’ubuhinzi n’izindi zisanzwe zikora ibarurishamibare, uyu muhanga avuga ko mu Rwanda batakaza toni zigera kuri Miliyoni 27 z’ubutaka bwo hejuru buri mwaka butwarwa n’isuri.

Icyo ni igihombo kingana na Miliyari Frw 810 igihugu gihomba buri mwaka.

Kaminuza ya RICA ifitanye amasezerano y’imyaka ine na Minisiteri y’Ubuhinzi yo kuzageza ubumenyi bwo kwita ku mirima no kumenya uko ubuhinzi bubungabunga ibidukikije bukorwa.

Iyi gahunda izangirana n’uyu mwaka.

Ati: “Ni igikorwa kigiye gutangira muri uyu mwaka, kandi kizakomeza, kuko gahunda zihari ni uko urebye twifuza ko twagera ku ntego twihaye. Ubundi kugira ngo umuturage abyumve neza ni uko abanza kureba aho twakoreye ubushakashatsi bakaza bakareba, kuko aba agomba kubyibonera n’amaso.”

Kwita ku buhinzi bubungabunga ibidukikije bituma n’amikoro yari asanzwe ashorwa mu buhinzi muri rusange, agabanuka ariko umusaruro ukiyongera.

Abiga muri iyi Kaminuza bavuga ko nta kabuza ko ubumenyi bahakura buzabafasha guhindura uko ubuhinzi bukorwa  ku buryo igihombo Leta yaterwaga no kugenda k’ubutaka kizagabanuka cyangwa kikarangira burundu.

Jean Bosco Irahari, ni umunyeshuri mu mwaka wa kabiri, yabwiye Kigali Today  ko iwabo mu cyaro ahinga bakoresheje uburyo bwo kurima no gutabira, bukaba uburyo butandukanye n’ubwo abiga muri RICA bahugurwamo.

Ati: “Amapfa yarazaga akica imyaka. i Gicumbi ni mu misozi miremire, bityo isuri ijya ihibasira igatwara itaka ryose ukarisanga mu kabande.  Hari nubwo yatwaraga imyaka ugasanga bibateje igihombo. Mbabazwa nuko ntavutse cyera ngo mbe narahinduye ibyo bibazo byari bihari, ariko ubu twabonye igisubizo kuko aha ngaha batwigisha ubuhinzi bubungabunga ubutaka, ku buryo iyo suri izagabanuka ku kigero runaka.”

Hamwe muho RICA imaze kugera yigisha abaturage  iby’ubwo buhinzi ni mu Mirenge ya Rweru na Gashora yo mu Karere ka Bugesera, ahandi ni muri Kirehe na Gakenke, abahinzi  bakigishwa kubanza kubyumva no kubyakira, bakamenya akamaro kabyo mbere yok uva mu mihingire ya gakondo bajya muri iyo ivuguruye.

Kaminuza ya RICA yubatswe ku buso bunini cyane kuko iri kuri hegitari hafi 1,400, aho inyubako zikaba ziri hegitari 40 ahandi hagakoreshwa nk’imirima y’igerageza n’ikorwa ry’ubuhinzi bubungabunga ubutaka.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities