APR FC yatangiye gahunda yo kuvugurura ikipe yitegura umwaka w’imikino wa 2026/2027, aho yamaze gutandukana n’abakinnyi batatu b’abanyamahanga bari basoje amasezerano bari bafitanye n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Iyi kipe yasoje umwaka w’imikino wa 2025/2026 iri ku rwego rushimishije, nyuma yo kwegukana ibikombe bitatu birimo n’icya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ibintu byatumye itangira kwitegura indi sesson ishaka kurushaho kongera imbaraga mu ikipe yayo.
Abamaze gusezererwa barimo rutahizamu Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania, myugariro Aliou Souané wo muri Sénégal, ndetse na Mohamadou Lamine Bah ukina mu kibuga hagati, ukomoka muri Mali. Aba bakinnyi bose bari basoje amasezerano yabo nyuma y’imyaka ibiri bakinira iyi kipe.
Izi mpinduka ziri mu murongo mugari APR FC yiyemeje wo kubaka ikipe izahangana mu marushanwa atandukanye ateganyijwe mu mwaka utaha, harimo na CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda kuva tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 8 Kanama 2026.
Amakuru akomeje kuvugwa ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi avuga ko APR FC ishobora kongeramo abakinnyi bashya benshi b’abanyamahanga, aho hari gahunda yo kuzana nibura batanu bazafasha mu kongerera ikipe imbaraga mu marushanwa yo mu gihugu no ku rwego rw’akarere.
Hari kandi andi makuru avuga ko Umunya-Uganda Denis Omedi ashobora gutandukana n’iyi kipe, nubwo agifite amezi atandatu asigaye ku masezerano ye.
Mu gihe hagitegerejwe impinduka zindi, APR FC yamaze kumvikana n’umunyezamu Ernan Siluane ukomoka muri Mozambique, wakiniraga Black Bulls, bikaba bivugwa ko ashobora kuba umwe mu bakinnyi bashya bazatangirana n’iyi kipe urugendo rushya.
Nanone, hari abandi bakinnyi barimo Ishimwe Pierre, Ruhamyankiko Yvan, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunussu, Ruboneka Bosco na Mugisha Gilbert, basoje cyangwa bari hafi gusoza amasezerano yabo. Ubuyobozi bwa APR FC buracyari gusuzuma niba bamwe muri bo bazagumishwa mu ikipe cyangwa bakarekurwa.
Ku ruhande rwa Byiringiro Jean Gilbert ukina ku ruhande rw’iburyo rw’ubwugarizi, bivugwa ko ashobora kongererwa amasezerano mashya mbere y’uko ayo yari afite arangira, nubwo asigaranye umwaka umwe mu masezerano ye na APR FC.
Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere iyi kipe izakomeza gutangaza impinduka zitandukanye mu mikinire no mu isoko ry’igura n’igurisha, mu rwego rwo kwitegura neza amarushanwa atandukanye azatangira mu mwaka mushya w’imikino.

















































































































































































