U Rwanda rwatangiye urugendo rugamije gukurura imari ituruka mu bihugu by’Abarabu binyuze mu guteza imbere uburyo bw’imari buzwi nka Islamic Finance, urwego rumaze kugera ku gaciro kabarirwa mu bihumbi bya miliyari z’amadolari ku rwego mpuzamahanga.
Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) rivuga ko riri gutegura uburyo bwo gukorana n’ibigo by’imari bikorera muri uru rwego, hagamijwe kongera amahirwe y’ishoramari no kubona andi masoko mashya y’imari ashobora gushyigikira gahunda z’iterambere ry’igihugu.
Islamic Finance ni uburyo bw’imari bushingiye ku gusaranganya inyungu n’igihombo hagati y’utanga igishoro n’ukigikoresha, bitandukanye n’imikorere isanzwe aho ingaruka z’ishoramari akenshi ziremerera uruhande rumwe.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, yavuze ko ubu buryo bushyira imbere ubufatanye hagati y’impande zombi, ku buryo iyo umushinga uhombye bitaba ikibazo cy’umuntu umwe gusa.
Yagize ati: ” Reka tuvuge ngo turahinze dukoresheje ibishoboka nk’abantu, ariko yenda ikirere ntabwo kibaye cyiza, turahombye, ntabwo banki izaza ngo icyo gihombo igishyire ku muturage wenyine.”
Yasobanuye kandi ko nubwo Islamic Finance ifite inkomoko mu mahame ya Isilamu, ikoreshwa n’abantu bose babyifuza kandi bubahiriza amabwiriza ayigenga, hatitawe ku idini cyangwa imyemerere yabo.
Ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda buvuga ko buri gukora ku buryo amategeko n’amabwiriza bikenewe yashyirwaho kugira ngo iki gihugu kibashe gukorana neza n’ibigo by’imari byo mu Karere k’Ibihugu by’Abarabu.
Umuyobozi Mukuru wa RSE, Pierre Célestin Rwabukumba, yagaragaje ko hari inyungu nyinshi u Rwanda rushobora gukura muri iri soko ry’imari rimaze gukura cyane ku Isi.
Yagize ati: “No mu Rwanda baba bahari buriya bashaka ibintu bimeze gutyo, rero natwe tugiye kubikora kugirango tubashe gukurura amafaranga menshi aba mu bihugu by’Abarabu.”
Abashinzwe uru rwego bavuga ko amafaranga ava muri Islamic Finance ashobora gukoreshwa mu mishinga minini y’iterambere irimo ibikorwaremezo, ubucuruzi n’izindi gahunda zifatiye runini ubukungu bw’igihugu.
Batanga urugero ku bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba nka Uganda, byamaze gukoresha ubu buryo mu gushaka inkunga y’imishinga y’iterambere, bikabona amafaranga menshi yashowe mu bikorwa by’ibanze.
Mu myaka 15 ishize Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ritangiye gukora, ryagize uruhare mu gukusanya imari yashowe mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi n’iterambere. Kuri ubu rifite uruhare rugaragara mu bukungu bw’igihugu ndetse rikorana n’abashoramari n’ibigo byinshi bicururizwaho imigabane.
Banki Nkuru y’u Rwanda ikomeje gushishikariza ibigo n’abikorera kwitabira iri soko, hagamijwe kongera umubare w’abashoramari no kurushaho gukurura imari ituruka hanze y’igihugu.
Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko kwagura ibikorwa by’Isoko ry’Imari n’Imigabane rikinjiza n’uburyo bwa Islamic Finance bishobora gufungurira u Rwanda amarembo mashya y’ishoramari, cyane cyane mu bihugu bifite ubushobozi bwo gushora imari ingana na miliyari nyinshi z’amadolari.
Banagaragaza ko gukomeza guteza imbere uru rwego bishobora kurushaho gushimangira isura y’u Rwanda nk’igihugu gifite umurongo uhamye mu bukungu kandi gifunguriye amarembo abashoramari mpuzamahanga.

















































































































































































