Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yongeye gukangurira Abanyarwanda kurushaho kwita ku isuku no kwirinda ibiyobyabwenge, avuga ko ari imwe mu nzira zafasha igihugu gukomeza kubaka abaturage bafite ubuzima bwiza n’uruhare mu iterambere.
Yabitangaje mu birori n’umukino usoza irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2026 wabereye muri Stade ya Bugesera, witabiriwe n’abaturage benshi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.
Minisitiri Habimana yashimye uburyo iri rushanwa ryahuje abaturage, rikabafasha gukomeza kwimakaza indangagaciro z’ubufatanye, umurava no guharanira intsinzi mu byo bakora.
Yagize ati “Ibyo ni ibiranga igihugu cyacu, tugira intego, dukorera hamwe kandi turatsinda.”
Yavuze ko izo ndangagaciro ari zo zakomeje gufasha u Rwanda gutera imbere kandi ko zikwiye gukomeza kuranga buri Munyarwanda mu buzima bwa buri munsi.
Mu butumwa bwe, Minisitiri Habimana yibanze cyane ku gusaba abaturage kurangwa n’isuku aho batuye no mu bikorwa byabo bya buri munsi, ashimangira ko isuku ari imwe mu nkingi zifasha kurinda ubuzima bw’abaturage.
Yanaboneyeho kwibutsa urubyiruko n’abaturage muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge, by’umwihariko inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibindi bishobora guteza ibibazo by’ubuzima ndetse bikadindiza iterambere ry’ababikoresha.
Yagaragaje ko kurwanya ibiyobyabwenge bidakwiye gusigirwa inzego z’umutekano gusa, ahubwo ko buri muturage akwiye kugira uruhare mu kubikumira no gutanga amakuru ku gihe.
Iri rushanwa ryasojwe Umurenge wa Masaka wo mu Karere ka Kicukiro wegukanye igikombe cy’umupira w’amaguru mu bagabo, nyuma yo gutsinda Umurenge wa Nyarugenge ibitego 6-3. Gusa abayobozi bagaragaje ko uretse intsinzi yo mu kibuga, ubutumwa bwo kubaka abaturage bafite imyitwarire myiza ari bwo bwari ku isonga muri uyu muhango.
Umurenge Kagame Cup umaze imyaka 20 utegurwa, ukomeje kuba urubuga rwo guteza imbere siporo, ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubukangurambaga ku bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage.
AMAFOTO:

Minisitiri wa siporo Nelly Mukanzayire na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique bakurikiye uyu mukino

Umuyobozi w’umugi wa Kigali Dusengimana Samuel nawe ari mu bitabiriye uyu mukino

Ikipe y’umurenge wa Masaka niyo yegukanye iki gikombe ku nsinzi y’ibitego 6-3 yatsinze Nyarugenge fc

Umuhanzi Juno Kizigenza niwe wasusurukije abakurikiye uyu mukino mu ndirimbo zitandukanye harimo n’izo yakoranye n’abandi bahanzi

















































































































































































