Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubukungu

Minisitiri Uwimana yasabye abasoje amahugurwa kubyaza umusaruro ibyo bize mu kwiteza imbere

Minisitiri Uwimana yasabye abasoje amahugurwa ajyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro kuzakoresha ubumenyi bahawe nabo bakazashinga ama kompanyi yabo

Mu muhango wo guha impamyabushobozi abakobwa n’abagore 287 barangije amahugurwa y’umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, yashimye intambwe bamaze gutera muri uru rwego rwari rusanzwe rufatwa nk’urwiganjemo abagabo, abasaba gukomeza gukora kinyamwuga no kwiteza imbere.

Aya mahugurwa yasojwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Amahugurwa aganisha ku kubona akazi”, aho abayahuguwe bagaragaje ko bungutse ubumenyi buzabafasha gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwa kinyamwuga no kongera umusaruro.

Mu ijambo rye, Minisitiri Uwimana yavuze ko abakobwa n’abagore bahisemo kwinjira muri uyu mwuga bagaragaje ko ubushobozi budaterwa n’igitsina ahubwo buterwa no kwiyemeza no gukoresha amahirwe umuntu ahabwa.

Yagize ati: “Ndashimira cyane aba bakobwa n’abagore bahisemo kwinjira mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Bamaze kwerekana ko nta mwuga ugenewe igitsina runaka. Uyu munsi babereye urugero rwiza abandi bakobwa, bagaragaza ko iyo umuntu yiyemeje ashobora kugera ku ntego ze. Turabasaba gukomeza gukora cyane, kwagura ibikorwa byabo no kwiteza imbere.”

Yakomeje agaragaza ko urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari rumwe mu nkingi zifasha igihugu mu iterambere ry’ubukungu, asaba buri Munyarwanda kugira uruhare mu kuruteza imbere.

Ati: “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu. Ni inshingano zacu twese, abagore n’abagabo, gukoresha neza amahirwe ari muri uru rwego kugira ngo turusheho guteza imbere igihugu cyacu.”

Abarangije amahugurwa bavuga ko bungutse ubumenyi butandukanye buzabafasha gukora neza no kongera umusaruro. Bavuga kandi ko bafite icyizere cyo kubona akazi cyangwa kwihangira imirimo ibinjiriza.

Umwe mu barangije aya mahugurwa yagize ati: “Twahawe ubumenyi bwimbitse ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no ku buryo bwo gukora kinyamwuga. Ibyo twize bizadufasha kongera umusaruro no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Turifuza no gushyira hamwe tugashinga ibikorwa byacu bwite.”

Umuyobozi wa GAMICO Mining Company, Evode Imena, yavuze ko uruhare rw’abagore muri uru rwego rukomeje gutanga umusaruro ushimishije, haba mu kuzamura umutekano no kugabanya ibibazo byajyaga bigaragara mu bucukuzi.

Yagize ati: “Uko umubare w’abagore ukomeza kwiyongera mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ni ko tubona impanuka zigabanuka ndetse n’imikorere ikarushaho kuba myiza. Abagore bagaragaje ubushobozi n’ubunyangamugayo, kandi tuzakomeza gushyigikira gahunda zigamije kongera umubare wabo muri uyu mwuga.”

Yanagaragaje ko sosiyete ayobora izakomeza gufasha abagore n’urubyiruko kugira ngo babone amahirwe menshi muri uru rwego.

Mu gusoza, Minisitiri Uwimana yasabye abarangije aya mahugurwa kudahagararira ku mpamyabushobozi bahawe gusa, ahubwo gutekereza ku buryo bashyira mu bikorwa ibyo bize, harimo no gushinga ibigo byabo bikorera mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati: “Impamyabushobozi mwahawe ni intangiriro y’urugendo rushya. Mukwiye gutekereza ku buryo mwakwihangira imirimo, mugashinga amakompanyi yanyu kandi mukaba abafatanyabikorwa mu guteza imbere uru rwego n’igihugu muri rusange.”

Uyu muhango wasize icyizere cy’uko umubare w’abagore bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro uzakomeza kwiyongera, bikaba bimwe mu bizafasha guteza imbere uburinganire no kongera umusaruro w’uru rwego rukomeje kugira uruhare runini mu bukungu bw’u Rwanda.

Minisitiri Uwimana yasabye abasoje amahugurwa ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuzakoresha ubumenyi bahawe nabo bakazashinga ama kompanyi yabo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities