Abacuruza n’abatunganya ikawa bo mu Rwanda, bafatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya World of Coffee Brussels 2026 riri kubera i Buruseli mu Bubiligi.
Iri murikagurisha ryatangiye ku wa 25 Kamena rikazarangira ku wa 27 Kamena 2026, rikaba rihuza abakora ubucuruzi bw’ikawa baturutse hirya no hino ku Isi.
Muri iri murikagurisha, u Rwanda rurimo kumurika amoko atandukanye y’ikawa yarwo, rugaragaza ubuziranenge, uburyohe n’imikorere yubahiriza amahame yo kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho y’abahinzi.
Abitabiriye iri murikagurisha banahabwa umwanya wo kumenya urugendo rw’ikawa y’u Rwanda kuva mu mirima kugeza ku masoko mpuzamahanga, ndetse banasogongera ku moko atandukanye yayo.
Ibikorwa biteganyijwe muri iri murikagurisha birimo ibiganiro by’ubucuruzi, inama zihuza abashoramari n’abatunganya ikawa, amarushanwa ndetse n’ibiganiro bigamije guteza imbere uru rwego.
U Rwanda rwitabiriye rufite ibigo birenga 30 bikora mu gutunganya no kohereza ikawa mu mahanga, bikomeje gushaka amahirwe yo kwagura amasoko no gushimangira ubufatanye n’abaguzi bo ku rwego mpuzamahanga.
NAEB igaragaza ko kwitabira iri murikagurisha biri mu ngamba zo gukomeza guteza imbere ubucuruzi bw’ikawa y’u Rwanda no kuyihesha isoko ryagutse ku rwego mpuzamahanga.
Mu myaka ishize, ikawa y’u Rwanda yakomeje kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga, mu gihe ubuhinzi bwayo bukomeje kuba isoko y’amafaranga ku bihumbi by’imiryango y’abahinzi ndetse bukagira uruhare rukomeye mu kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.

















































































































































































