U Rwanda rwiteze indi ntambwe ikomeye mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, aho icyiciro cya mbere cy’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera giteganyijwe gutangira kwakira indege muri Gashyantare 2028, gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni enye ku mwaka.
Aya makuru yatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yussuf, mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa 30 Kamena 2026, agaragaza ko ibikorwa byo kubaka iki kibuga biri kugenda neza kandi ko intego ari uko imirimo y’ingenzi izaba yarangiye mbere y’uko gitangira gukora.
Yagize ati: “Turashaka ko imirimo irangira mu Ukuboza 2027, kugira ngo 2028 gikore.”
Minisitiri Murangwa yasobanuye ko Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kiri kubakwa mu byiciro bitatu, hagamijwe kongera ubushobozi bwacyo uko imyaka izagenda ishira bitewe n’ubwiyongere bw’abagenzi n’iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere.
Icyiciro cya mbere kizaba cyakira hagati ya miliyoni imwe na miliyoni enye z’abagenzi ku mwaka. Nyuma yaho, icyiciro cya kabiri kizongera ubushobozi bukagera kuri miliyoni umunani, mu gihe icyiciro cya gatatu kizashobora kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni 16 buri mwaka.
Leta igaragaza ko iki kibuga kizunganira Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe, gisanzwe cyakira abagenzi bagera kuri miliyoni imwe ku mwaka, kikaba kizafasha u Rwanda kwagura ibikorwa by’ubucuruzi, ubwikorezi n’ubukerarugendo.
Minisitiri Murangwa yavuze ko iki gikorwa remezo kizafasha igihugu kugera ku ntego yo kuba ihuriro ry’ubucuruzi n’ubwikorezi mu karere.
Yagize ati: “Ni amahirwe akomeye cyane abo ni abantu baza gusura u Rwanda, bakajya mu mahoteli, hari serivise bagomba kubona hari amahirwe tuzabona kubera ko hari ikibuga. Mu rwego rw’ubukungu turashaka ko u Rwanda ruba aho ubucuruzi buhurira, butanga serivise zitandukanye n’ibintu bitandukanye mu bihugu bidukikije.”
Abasesenguzi bagaragaza ko kubakwa kw’iki kibuga bizihutisha iterambere ry’Akarere ka Bugesera, kamaze gukurura ishoramari rikomeye mu nzego zirimo ubwikorezi, ubukerarugendo, inganda n’ubucuruzi.
Imibare y’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) igaragaza ko mu myaka umunani ishize, Bugesera yakiriye imishinga y’ishoramari irenga 330, ifite agaciro gasaga miliyari 1,7 z’Amadolari ya Amerika, ibintu byitezweho gukomeza kwiyongera uko ibikorwa by’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera bizaba bitangiye gutanga umusaruro.

Ikibuga cy’indege cya Bugesera gitegerejwe gufungura mu 2028, kizatangirana ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni enye

















































































































































































