Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

I Paris: Mu kwisobanura Dr. Rwamucyo Eugène yumvikana nk’uhakana jenoside

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, hakomeje urubanza mu bujurire rwa Dr. Rwamucyo Eugène uhakana uruhare urwo ari rwo rwose, mu gihe abarukurikirana umunsi ku wundi bo babona imyitwarire ye nk’uhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo buziguye.

 

Me Gisagara Richard, umunyamategeko ukurikiranira hafi ubu bujurire, yunganira uruhande rw’abaregera indishyi, ni umwe mu babona ibyo Dr. Rwamucyo yireguza nko gupfobya jenoside, nk’uko abigarukaho agaragaza uburyo ari rubanza rukomeye kuburanisha.

 

Agira ati “Ni urubanza numva rutazoroha…, cyane cyane kubera ko Rwamucyo [ni umuntu ku bwanjye navuga ngo ugifite ingengabitekerezo ya jenoside], akaba ari umuntu iyo abonye umwanya aba ashaka kwisobanura, kugira ngo agaragaze ibyo yemera; uko abona jenoside yakorewe Abatutsi cg uko abona amateka y’u Rwanda.”

 

Yongeraho ko Dr. Rwamucyo Eugène kandi ngo ari umuntu ushyigikiwe cyane, kuko ngo byanagaragaye mu rubanza rwe rwa mbere.

 

Ati “Mu rubanza rwe rwa mbere hajemo abantu benshi bamushyigikiye, turacyeka ko n’ubu bazazamo ari benshi. Gusa ni urubanza twiteguye nk’abahagarariye abakorewe icyaha, twariteguye bihagije.”

 

Alain Gauthier washinze umuryango CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda) uharanira inyungu z’abacitse ku icumu, na we abona Dr. Rwamucyo nk’umuhezanguni ukomeye kubw’ingengabitekerezo ze.

Yagize ati “Twiteze ko uru rubanza rushya ruzashimangira ibyaha yahamijwe; Sinizeye ko azazana mu rukiko ikimenyetso gishya, kizamugira umwere.”

 

Ku ruhande rw’abunganira Dr. Rwamucyo Eugène ho, Me Michèle Siari wakomeje kumvikana cyane muri uru rubanza, avuga ko umukiliya wabo ari umwere kuva na mbere, ko hakwiye gukurikizwa amategeko gusa.

 

Abantu bagera kuri 792 baregera indishyi muri ubu bujurire bwa Dr. Rwamucyo Eugène, imiryango 7 ihagarariye abakorewe ibyaha ndetse n’abatangabuhamya 69, bagizwe n’abaturuka ku mpande ari urw’urega, abashinja n’inzobere.

 

 

Uru rubanza rw’ubujurire ruri kuburanishwa mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, guhera ku itariki ya 07 Kamena 2026, rukazapfundikirwa ku wa 17 Kamena 2026; Aho ruri kuburanishwa n’abacamanza 3 b’umwuga, ndetse Dr. Rwamucyo Eugène akaba yifashisha abanyamategeko 7 bose.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities