Panorama
Minisitiri w’ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana atangaza ko ikibazo cy’inzoga zitizuje ubuziranenge zikomeje guhitana ubuzima bw’abantu ari icyorezo mu bindi, kuko bimaze gufata indi ntera. Muri uyu mwaka wa 2026 kugeza mu kwezi kwa Kamenna zimaze guhitana ubuzima bw’abantu 44, undi mubare utari muto bari kwa muganga abandi babana n’uburwayi bukomeye.
Ibi yabitangaje RBA ku wa 8 Nyakanga 2026, nyuma y’uko hasohotse inkuru igaragaza ko mu karere ka Ngoma, abantu bahitanwe n’umutobe abandi bakemerewa nabi kugeza bagiye mu bitaro bazize umutobe banyoye mu birori. Minisitiri w’ubuzima akavuga ko inzoga zituzuje ubuziranenge ari ikibazo gikomeye, ndetse cyafatwa n’icyorezo mu bindi.
Agira ati “Kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwezi kwa gatandatu dusoje ndetse no mu ntangiro z’ukwa karindwi, tumaze gupfusha abantu 44. Abo bose bazize inzoga zitemewe, bagiye ari bazima, baranywa, bucya bameze nabi bajya kwa muganga, bamwe bahasiga ubuzima, abandi barahuma, abandi ziragenda zibica buhoro buhoro…”
Minisitiri Dr Nsanzimana akomeza avuga ko iki kibazo gikomeye gikwiye guhagurukirwa n’abanyarwanda bose, cyane ko uko abantu bagenda bazinywa ariko na zo zigenda zirushaho kubagira imbata yazo. Akomeza agaragaza ko igiteye inkeke ari ibikoresho bazikoramo by’uruvange rw’ibinyabutabire n’ibindi bigira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Agira ati “Bavanga ibingtu bibi cyane birimo amatafari, bagashyiramo ibinyabutabire bita Tineli, bagashyiramo ibindi bya Metanol (Methanol) nka Sanitayiza (Sanitizer) twakarabaga. Bikagenda bibica amaso n’ubwonko buhoro buhoro, bikica n’ibindi bice bitandukanye by’umubiri. Ni ikibazo gikomeye twese tugomba guhagurukira.”
Kuba abanyarwanda bakunda inzoga cyane nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda bwo mu 2025 (DHS 2025), aho bugaragaza ko umugabo umwe muri babiri ndetse n’umugore umwe muri batanu banywa inzoga, Dr Nsanzimana avuga ko na byo ari ikibazo gikomeye, kuko hari n’abazinywa zikabica.
Agira ati “Tunashishikariza abaturage ko bakwiriye gukanguka bakabona ko ari ikibazo gikomeye. Iyo tubwira abaturage, abayobozi twe tuba twamaze kubyumva mbere. Twese dufite inshingano, kuko ni ikibazo kigenda gikura twese tugomba guhagurukira. Si ikibazo twavuga ko ari icy’umuntu umwe ngo yabaye umusinzi…”
Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana asaba abaturage guha mbere na mbere agaciro ubuzima bwabo, bakirinda kunywa inzoga zituzuje ubuziranenge, kandi bakitondera ibyo bagiye kunywa muri rusange.


















































































































































































