Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ikomeje gutera intambwe ishimishije mu rugendo rwo kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs), nubwo igaragaza ko hakiri icyuho cy’amikoro n’ishoramari gikwiye kuzibwa kugira ngo izo ntego zigerweho uko zateganyijwe bitarenze umwaka wa 2030.
Ibi bikubiye muri raporo u Rwanda rwashyikirije Ihuriro Rikuru rya Politiki ku Iterambere Rirambye ribera ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye (Loni), igaragaza aho igihugu kigeze mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ntego.
Raporo yerekana ko kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego zose za SDGs mu gihe cyagenwe, ruzakenera ishoramari ringana na hagati ya 12% na 21% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP). Ibi birenze urwego igihugu cyari kigezeho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, aho ayo mafaranga yari angana na 8% bya GDP.
Mu ntego zagaragaje umusaruro ushimishije harimo izijyanye no kugabanya ubukene n’inzara. Imibare yashyizwe ahagaragara igaragaza ko ubukene bwagabanutse buva kuri 39,8% mu 2017 bukagera kuri 27,4% mu 2024, bikerekana intambwe igihugu gikomeje gutera mu kuzamura imibereho y’abaturage.
Raporo inagaruka ku rwego rw’ubuzima, aho u Rwanda ruvuga ko rwashyize imbaraga mu gukingira indwara, kurwanya ubwandu bwa Virusi itera Sida no kugeza ku bayanduye imiti igabanya ubukana bwayo. Hanakozwe ibikorwa byo kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana, kwegera abaturage serivisi z’ubuvuzi no kubaka ibikorwaremezo bigezweho muri uru rwego.
Mu gihe raporo zigaragaza ko muri Afurika abaturage miliyoni 384 baguye mu bukene bukabije kubera amafaranga bakoresheje bishyura serivisi z’ubuvuzi, ndetse ko mu 2022 abarenga miliyoni 423 bahuye n’ibibazo bikomeye mu kwivuza, u Rwanda rugaragaza ko abaturage benshi bafite ubwishingizi bw’ubuvuzi bubafasha kubona serivisi ku giciro kiboroheye.
Ku rwego rw’ubukungu n’inganda, raporo igaragaza ko uru rwego rwakomeje kuzamuka, bikajyana no kongera umubare w’abarubonamo akazi ndetse no kuzamura imibereho yabo.
Mu bindi bipimo byagaragajwe harimo ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9,4% mu 2025, icyizere cyo kubaho kikagera ku myaka 70,2, mu gihe 96% by’Abanyarwanda bakuze bamaze kugerwaho na serivisi z’imari.
No mu rwego rw’umurimo, imibare igaragaza ko ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutse buva kuri 22,7% mu 2023 bukagera kuri 19,8% mu 2025. Guverinoma isobanura ko iri zamuka rishingiye ku ishoramari ryashyizwe mu kongerera urubyiruko ubumenyi, guteza imbere kwihangira imirimo no guhanga amahirwe mashya y’akazi.
Ku bijyanye n’imiturire, raporo igaragaza ko umubare w’abatuye mu mijyi wageze kuri 28,4% mu 2024, uvuye kuri 18,4% mu 2016/2017. Abaturage batuye mu byaro bangana na 71,6%, muri bo 68% bakaba batuye mu midugudu.
Raporo kandi yerekana ko mu 2025 ingo 89,5% zari zifite amazi meza, mu gihe 84,6% zakoreshaga amashanyarazi nk’isoko nyamukuru ryo gucana. Nanone, umuyoboro wa internet ya 4G wari umaze kugera kuri 99% by’abaturage, bituma serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga zirenga 200 zirushaho kugera ku baturage.
Mu ntangiriro za 2026, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko u Rwanda rumaze kugera cyangwa ruri mu nzira nziza yo kugera ku 28% by’ibipimo bigize Intego z’Iterambere Rirambye. Hari 53% by’ibindi bipimo biri gutera imbere nubwo umuvuduko wabyo ukiri muto ugereranyije n’ibikenewe, mu gihe 19% byabyo byagaragaje gusubira inyuma, bikaba bisaba kongerwamo imbaraga kugira ngo igihugu kizabashe kugera ku ntego zose ziteganyijwe mu mwaka wa 2030.

U Rwanda ruvuga ko rwateye intambwe igaragara mu ntego za SDGs, ariko rukagaragaza ko hakenewe andi mafaranga yo kuzigeraho mu 2030

























































































































































































