Abantu bakora ubucuruzi butemewe buzwi nk’ubuzunguzayi bakomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ndetse rimwe na rimwe hakaba havuka imirwano hagati yabo n’abashinzwe umutekano baba bashinzwe kubakurikirana.
Mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza imodoka yari itwaye abashinzwe umutekano itarwaho amabuye nyuma y’uko hafashwe umugore wakoraga ubucuruzi bw’ubuzunguzayi mu gace ka Nyabugogo.
Amakuru avuga ko bamwe mu bantu bari aho batangiye gutera amabuye iyo modoka, bavuga ko uburyo abashinzwe umutekano, barimo abanyerondo na DASSO, bafashe uwo mugore bwari bukwiye gukorwamo ibindi.
Aya mashusho yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga. Hari abamaganye uburyo uwo mugore yafashwemo, bavuga ko abashinzwe umutekano bakwiye kubahiriza amategeko, mu gihe abandi na bo banenze abateye amabuye imodoka y’abashinzwe umutekano, bavuga ko kutishimira uburyo umuntu yafashwemo bidatanga uburenganzira bwo kugaba igitero ku bashinzwe umutekano.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko gutera amabuye abashinzwe umutekano bari mu kazi ari igikorwa kitemewe.
Ati “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burongera kwibutsa abantu bose ko bitemewe gusagararira abashinzwe umutekano abo ari bo bose igihe bari mu kazi kabo.”
Yongeyeho ko Umujyi wa Kigali uri gukurikirana ibyabaye mu ifatwa ry’uwakoraga ubucuruzi butemewe, kugira ngo harebwe niba hari amakosa yakozwe.
Ati “Umujyi wa Kigali urakurikirana uko uyu ukora ubucuruzi butemewe yafashwemwo, ahabayemwo amakosa hakosorwe, abakwiriye guhanwa babihanirwe.”
Umujyi wa Kigali watangaje ko kugeza ubu abantu batanu bakekwaho kugira uruhare mu gutera amabuye imodoka y’abashinzwe umutekano bamaze gufatwa, aho bivugwa ko ari bo bari bayoboye abandi muri icyo gikorwa.
Nubwo Umujyi wa Kigali uvuga ko amakosa yakozwe n’abashinzwe umutekano mu gihe cyo gufata umuzunguzayi azakurikiranwa, ubuyobozi buracyashimangira ko ubucuruzi bukorerwa mu buryo butemewe butazihanganirwa.
Kuva muri 2015, Umujyi wa Kigali watangiye gahunda zitandukanye zo guha aba bacuruzi ubundi buryo bwo gukora, harimo kububakira amasoko no kubahugura ku bijyanye no kwihangira imirimo.
Bamwe mu bazunguzayi bahawe amasoko n’ubundi bufasha, ariko hari abagiye bayavamo bavuga ko batabona abakiriya benshi nk’abo babonaga iyo bazengurukaga mu mihanda bashaka ababagana.
Umujyi wa Kigali usobanura ko ubucuruzi bukorerwa mu kajagari bushobora kugira ingaruka ku isuku, ubuziranenge bw’ibicuruzwa ndetse n’umutekano w’ababukora n’ababukoreramo.
Mu mwaka wa 2024, Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Urujeni Martine, ubwo yatangizaga isoko ryubakiwe abazunguzayi, yavuze ko kwishyira hamwe no guhabwa amahugurwa bishobora gufasha mu gukemura iki kibazo mu buryo burambye.
Ati “Mwicare hamwe mutuze mujye mu makoperative, mu mashyirahamwe, dukore amatsinda, duhugurwe mu buryo bwo kwiteza imbere no gukora imishinga mitoya, ibyo bizakorwa muri hamwe ntabwo bizakorwa umuntu yirukanse, uzata ikibanza akagenda tuzamusimbuza ugikeneye.”
Nubwo hari amasoko yubakiwe abahoze bakora ubuzunguzayi, bamwe mu bacuruzi bavuga ko atari bose bayahawe ari abazunguzayi, bagasaba ko ibibanza byajya bihabwa mbere na mbere ababukoraga.
Umwe mu bazunguzayi yigeze kubigarukaho agira ati “Nta kintu kijya kimbabaza nk’iyo ngeze muri ariya masoko bavuga ko ari ay’abazunguzayi kubera uburyo mba mbona abantu bayacururizamo hafi ya bose batarigeze bakorera mu muhanda. Ubu koko n’iyo waba umeze ute wayoberwa abantu mwahoraga muhungana inzego z’umutekano.”
Uwitwa Uwingeneye Claudine na we avuga ko umubare munini w’abakoreramo atari abantu bakoraga ubuzunguzayi.
Ati “Nti muri abanyamakuru namwe muzazengurukemo mwirebera, muzasanga abakoreramo ari abantu bakize batigeze banazunguza na rimwe, gusa ikibabaje ni uko biyita ko ari abazunguzayi ugasanga twebwe abazunguzayi ari twe tudahabwa ibibanza.”
Abahawe amasoko nk’ayo bavuga ko hari ubufasha batangira guhabwa, burimo kwishyurirwa ikibanza bakoreramo mu gihe cy’umwaka ndetse no kubona igishoro binyuze mu nguzanyo yishyurwa ku nyungu ya 2% ku mwaka.
Gusa, nubwo izi gahunda zimaze imyaka zishyirwa mu bikorwa, ubuzunguzayi buracyagaragara mu mihanda itandukanye ya Kigali.
Iki kibazo gikomeje gushyira Umujyi wa Kigali imbere y’indi nshingano yo gushaka uburyo buhamye bwo guha umurongo aba bacuruzi, mu gihe na bo basaba ko ibisubizo bishakishwa byita ku mibereho yabo n’ubushobozi bwabo bwo kubona isoko.

Abazunguzayi bateye amabuye imodoka y’abashinzwe umutekano, batanu barafatwa


















































































































































































