Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame na Sidi Ould Tah baganiriye ku kwagura ubufatanye bw’u Rwanda na AfDB

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB, Dr. Sidi Ould Tah, baganira ku buryo ubufatanye hagati y’u Rwanda n’iyi banki bwakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’umugabane wa Afurika.

Ibiganiro byabo byabaye kuri uyu wa 25 Kanama 2026, nyuma y’Inama ya Africa Mindset Reset Forum yabereye i Kigali mu gihe cy’iminsi ibiri.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko aba bayobozi baganiriye ku byihutirwa mu guteza imbere ishoramari, ubukungu ndetse n’iterambere rya Afurika muri rusange.

Riti “Baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda n’iyi banki, ndetse banungurana ibitekerezo ku byihutirwa mu guteza imbere ishoramari, ubukungu no kwihutisha iterambere rya Afurika.”

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ni umwe mu bafatanyabikorwa b’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere. Kugeza mu 2024, iyi banki yari imaze gushyira hafi miliyari 3,1 z’Amadolari ya Amerika mu mishinga 96 ikorerwa mu Rwanda.

Ku rwego rw’umugabane, AfDB ikorana n’ibihugu 54 bya Afurika ndetse n’ibindi 27 byo hanze yayo.

Imibare igaragaza ko kuva mu 1964 kugeza mu 2024, AfDB yari imaze gutanga hafi miliyari 112,5 z’Amadolari ya Amerika mu nkunga n’inguzanyo zagiye zifasha imishinga itandukanye.

Iyo mari yakoreshejwe mu mishinga 5,588, irimo 239 yari imaze kwemezwa, 1,002 yari igishyirwa mu bikorwa ndetse n’indi 4,130 yari yararangiye mu bihugu bitandukanye.

Mu yindi gahunda iteganyijwe, AfDB ifite gahunda yo gushora amafaranga arenga miliyoni 400 z’Amadolari ya Amerika mu rwego rw’ubuhinzi mu Rwanda mu myaka itatu iri imbere.

Ibi biri mu rwego rwo guhindura imiterere y’ishoramari ry’iyi banki mu Rwanda, kuko kugeza ubu ibikorwa remezo ari byo bifitemo uruhare runini.

Imibare igaragaza ko ibikorwa remezo bifata 87% by’agaciro k’imishinga AfDB yashoyemo cyangwa yiyemeje gushoramo amafaranga mu Rwanda.

Mu bice by’ingenzi byitabwaho, amazi n’isuku bifite 34%, ingufu zikagira 30%, imishinga ihuriweho n’inzego zitandukanye ikagira 11%, urwego rw’imari rugafata 10%, naho ubwikorezi bukagira 9%.

Ku rundi ruhande, ubuhinzi, itumanaho, imibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere ry’imijyi byose hamwe bifite 6% gusa by’agaciro k’imishinga AfDB ifitemo uruhare mu Rwanda.

Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Dr. Sidi Ould Tah bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushaka ubufatanye n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu rwego rwo kongera ishoramari, guteza imbere ubukungu no kwihutisha ibikorwa by’iterambere.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities