Imirimo yo kwagura umuhanda uhuza Prince House, Cyamitsingi na Masaka yatangiye, aho hateganyijwe ibikorwa bigamije kongera ubushobozi bw’uyu muhanda no kugabanya umubyigano w’ibinyabiziga ukunze kuwugaragaramo.
Muri uyu mushinga, hari igice cy’umuhanda kizubakwa mu buryo bwihariye, kikazagira ibisate umunani, mu rwego rwo korohereza urujya n’uruza rw’ibinyabiziga ndetse no gukemura ibibazo by’umubyigano bikunze kugaragara muri aka gace.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi (RTDA) kivuga ko imirimo izakorwa mu gihe umuhanda ugikomeje gukoreshwa. Ni yo mpamvu hazajya hafungwa ibice bimwe by’agateganyo, mu gihe ibindi bikomeza gukoreshwa n’abatwara ibinyabiziga.
Umuyobozi ushinzwe Imishinga yo mu Mijyi n’Ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu muri RTDA, Bahunde Yves Havugimana, avuga ko imirimo izakorwa mu byiciro kugira ngo urujya n’uruza rw’ibinyabiziga rudahagarara.
Bahunde yasobanuye ko igice cya Prince House-Cyamitsingi kigizwe n’ibice bibiri, birimo ahazubakwa ikiraro kinini ndetse n’imihanda izagikikiza.
Ati: “Icyiciro cyo kuva hano, Prince House, ujya ku Cyamitsingi na cyo kirimo ibice bibiri. Kuva hano ukagera ahahoze KFC, hazaba hari ikiraro kigera ku Cyamitsingi.”
Iki kiraro kizaba gifite ibyerekezo bibiri, buri kimwe gifite ubugari burenga metero eshanu.
Ati: “Aka gace ka mbere k’igice cya mbere cy’umushinga kazaba gafite imihanda itandatu, ariko iyo ku kiraro ni imihanda migari.”
Mu gice gihera ahahoze KFC gikomeza cyerekeza ku Cyamitsingi, hateganyijwe umuhanda uzaca munsi y’ikiraro. Uyu uzafasha gutandukanya ibinyabiziga bizanyura munsi yacyo n’ibizakomeza mu masangano yo mu Giporoso.
Bahunde ati: “Uwo muhanda uzaba ufite ibisate bine, bibiri mu cyerekezo kimwe n’ibindi bibiri mu kindi. Hazongerwaho n’ibindi bibiri bibiri biri hejuru, bivuze ko hazaba hari umuhanda ufite ibisate umunani.”
RTDA ivuga ko guhera ku wa 30 Kanama 2026, imirimo yatangiye gukorwa ku buryo kimwe cya kabiri cy’umuhanda gikomeza gukoreshwa, mu gihe ikindi gice gikorerwamo.
Ati: “Kuva ku wa 30 Kanama tuzakora hakoreshwa kimwe cya kabiri cy’umuhanda. Kugira ngo ibyo bikunde kandi bikorwe mu buryo butekanye, abantu bazatandukanya igice kirimo gukoreshwa n’aharimo gukorwa.”
RTDA ivuga ko ibikoresho bizifashishwa mu mirimo biri gukusanywa, kugira ngo imashini zizashyirwe ahakorerwa kandi ibikorwa bikomeze.
Abatwara ibinyabiziga barasabwa kandi gukoresha indi mihanda iboneka hafi y’ahakorerwa imirimo, mu rwego rwo kugabanya umuvundo ushobora guterwa n’ikorwa ry’umuhanda.
Muri uyu mushinga kandi, hari inzira izafasha abantu bava cyangwa bajya ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Bahunde yabigarutseho agira ati: “Iyo umuntu agarutse agana nko mu Giporoso ntabwo agera kuri Feux rouge. Ahubwo hari amarembo mashya yo ku kibuga cy’indege, akaba ari yo umuntu aca iruhande. Aho umuhanda uri gukorwa urenda no kurangira hazashyirwamo kaburimbo.”
Yavuze ko iyi nzira izafasha abatabashije gukomeza gukoresha umuhanda munini uri gukorerwaho, bakanyura hafi y’uruzitiro rw’ikibuga cy’indege, bakagera ku marembo manini yacyo, hanyuma bagakomeza mu muhanda munini.
Abaturage n’abandi bakoresha umuhanda Remera-Prince House-Masaka bavuga ko kwagurwa kwawo ari igikorwa bari bamaze igihe bategereje, bitewe n’umubyigano w’ibinyabiziga ukunze kuwugaragaramo.
Harerimana Jean Baptiste avugana n’Imvaho Nshya yavuze ko ari byiza kuba imirimo yaratangiye, ariko agasaba ko yakorwa mu gihe gito gishoboka.
Ati: “Uyu muhanda ni byiza kuba bawukoze muri iyi minsi, ariko ntibanatinde nanone, kuko mbona gutinda byateza ikindi kibazo kurusha ikiriho ubu.”
Ukunzwe Jean Paul, utwara abagenzi kuri moto, na we avuga ko ubuto bw’umuhanda bwatumaga ingendo zitwara igihe kinini.
Ati: “Umuntu atega moto agira ngo yihute. Niwuzura bizaba byiza cyane. Uwagenewe bisi uzaba uzwi, kuko umuhanda uzaba wabaye munini.”
Ku ruhande rw’abakora ubucuruzi muri aka gace, Gasana Alexis avuga ko umubyigano wagiraga ingaruka no ku bikorwa by’ubucuruzi.
Ati: “Umubyigano w’imodoka wabaga muri ayo masaha wabaga uteye ubwoba. Natwe dukorera aha ntabwo twabaga dushobora kujya mu isoko ry’i Kabuga kubera umubyigano, ariko umuhanda nuramuka waguwe izo mpungenge zizaba zivuyeho.”
Umushinga wo kwagura umuhanda Remera-Prince House-Masaka uteganyijwe kumara imyaka ibiri n’igice. Muri rusange, ibikorwa byo kubaka no kwagura uyu muhanda biteganyijwe gutwara amafaranga arenga miliyari 95 Frw.
Usibye ayo mafaranga azakoreshwa mu bikorwa byo kubaka, hateganyijwe kandi asaga miliyari 39 Frw azatangwa nk’ingurane ku bafite ibikorwa remezo n’imitungo biri ahazagurirwa uyu muhanda.
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzongera ubushobozi bw’umuhanda, ugabanye umubyigano ndetse unafashe kunoza urujya n’uruza rw’ibinyabiziga muri Prince House, Cyamitsingi, Masaka n’ahandi hahuzwa n’uyu muhanda.















































































































































































