Ubushakashatsi mpuzamahanga ku mitsindire y’abanyeshuri, PISA 2025, bwagaragaje ko u Rwanda rugifite urugendo rurerure mu kuzamura ubumenyi bw’abanyeshuri, cyane cyane mu mibare, gusoma no gusobanukirwa ibyo basomye, ndetse na siyansi.
Ni ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye ubushakashatsi bwa Programme for International Student Assessment (PISA), gahunda ya OECD isuzuma ubushobozi bw’abanyeshuri bafite imyaka 15 mu gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bafite mu gukemura ibibazo byo mu buzima busanzwe.
Ibyavuye muri iri suzuma byashyizwe ahagaragara i Kigali ku wa Kabiri, bigaragaza ko 12.7% gusa by’abanyeshuri b’u Rwanda bakoze PISA 2025 ari bo bageze ku rwego fatizo rw’ubumenyi mu isomo rya siyansi.
Mu mibare, abageze kuri urwo rwego ni 7.7%, mu gihe mu gusoma no gusobanukirwa ibyanditswe ari 3.9%.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko PISA yahaye u Rwanda uburyo bwo kureba aho gahunda y’uburezi ihagaze ugereranyije n’izindi ntera mpuzamahanga.
Yasobanuye ko iri suzuma rifasha kumenya niba ibyo abanyeshuri biga mu mashuri babasha kubikoresha mu buzima bwa buri munsi, aho kubifata nk’ubumenyi bwo gutsindira ibizamini gusa.
Minisitiri Nsengimana yemeye ko amanota yabonetse ari munsi y’urwego u Rwanda rwifuza kugeraho, cyane cyane mu gusoma no gusobanukirwa, imibare na siyansi. Yavuze ko ibisubizo bitagomba guhishirwa cyangwa gusobanurwa mu buryo bwo kubyirengagiza, kuko bihura n’ibibazo byagiye bigaragara no mu bizamini n’isuzuma bikorwa imbere mu gihugu.
Yavuze ko Minisiteri y’Uburezi izasesengura birambuye ibyavuye muri PISA, ikabikoresha mu gushyiraho intego nshya zigamije kuzamura ireme ry’imyigire.
Mu byihutirwa harimo gukomeza ubumenyi bw’ibanze, kuzamura ireme ry’imyigishirize, kongerera abarimu ubushobozi no kunoza imiterere y’amashuri, ku buryo abanyeshuri babona ibyangombwa bibafasha kwiga neza.
Minisitiri yavuze kandi ko intego y’u Rwanda ari uko buri mwana agira amahirwe yo kubona uburezi bufite ireme kandi akagira ubumenyi n’ubushobozi bimufasha gukomeza amashuri, kubona akazi no guhangana n’ubuzima busanzwe.
U Rwanda kandi rurateganya kurebera ku bindi bihugu byigeze kugira amanota make ariko bikaza kuzamura umusaruro w’abanyeshuri mu bizamini bya PISA.
Minisitiri Nsengimana yatanze urugero rwa Cambodia nk’igihugu cyazamuye imikorere yacyo muri PISA mu gihe gito, avuga ko u Rwanda rushobora kureba amasomo cyabikuyemo no gusuzuma acyakorwa mu Rwanda.
U Rwanda ruzongera kwitabira PISA muri 2029, bikazatanga amahirwe yo kureba niba ingamba zizashyirwa mu bikorwa nyuma y’ibisubizo bya 2025 zizaba zaragize icyo zihindura ku myigire y’abanyeshuri.
Didas Kayihura Muganga, Umuyobozi wungirije w’Agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko PISA ari umwanya wo kureba niba integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi u Rwanda rukoresha koko igera ku ntego yo guha abanyeshuri ubumenyi bashobora gukoresha mu buzima.
Yagaragaje ko ikibazo atari uburyo abarimu bigisha gusa, ahubwo hakwiye no kurebwa niba ibyo abanyeshuri biga bibafasha gutekereza, gukemura ibibazo no guhangana n’ibibazo bahura na byo hanze y’ishuri.
Yanasabye ababyeyi kugira uruhare mu myigire y’abana babo, nko kuganira na bo ku byo bize no kubafasha gutekereza ku buryo ibyo bumenyi bwakoreshwa mu buzima bwa buri munsi.
Gusa, yavuze ko ubushobozi bw’ababyeyi butandukanye, bityo gahunda zo gufasha abanyeshuri zikwiye no kuzirikana ko hari ababyeyi badashobora gutanga ubufasha bungana.
Isuzuma rya PISA ryanasuzumye ibindi bibazo bihura n’abanyeshuri, birimo guhohoterwa hifashishijwe ikoranabuhanga (cyberbullying). Muganga yagaragaje ko hari ibyavuye muri iri suzuma bishobora gukenera kongera gusuzumwa, cyane cyane ku banyeshuri biga bacumbikirwa ku ishuri aho ikoreshwa rya telefoni na mudasobwa rishobora kuba rigarukira.
Yavuze ko ibisubizo bya PISA ya mbere bidakwiye gufatwa nk’iherezo, ahubwo bikwiye gukoreshwa mu kumenya ibitagenda neza no gushyiraho ingamba zo kubikosora, ku buryo mu 2029 hazaboneka ibimenyetso by’uko ishoramari riri gukorwa mu burezi ryatanze umusaruro.
Soumaya Maghnouj, umusesenguzi mu ishami rya PISA rishinzwe uburezi n’ubushobozi muri OECD, yavuze ko iri suzuma riha u Rwanda ishusho yigenga y’uko abanyeshuri barwo bahagaze ugereranyije n’ibipimo mpuzamahanga.
Yasobanuye ko PISA ikorera u Rwanda nk’idirishya n’indorerwamo: idirishya rifasha kureba uko abanyeshuri bahagaze ku rwego mpuzamahanga, naho indorerwamo igafasha igihugu kwisuzuma no kumenya ibikwiye kunozwa muri gahunda y’uburezi.
Maghnouj yavuze ko ibisubizo bishobora gufasha u Rwanda kumenya ahakenewe ubushakashatsi bwimbitse, birimo politiki zigenga imyigishirize n’imyigire, ibikoresho by’amashuri ndetse n’ubufasha buhabwa abanyeshuri.
Nubwo amanota atari ku rwego rwifuzwa, yavuze ko hari ikintu cyiza cyagaragaye mu banyeshuri b’u Rwanda, ari cyo icyizere bafite ku hazaza habo n’agaciro baha uburezi.
Yagaragaje ko ikibazo gikomeye kiri imbere ari uguhindura icyo cyizere n’icyizere cy’ejo hazaza mu musaruro uhamye mu myigire, binyuze mu kunoza imyigishirize no gushyiraho ingamba zihariye zijyanye n’ibikenewe n’abanyeshuri.















































































































































































