Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane mu Rwanda (TI-Rwanda) urasaba Leta gushyiraho gahunda zihamye zo gufasha abaturage bimurwa mu manegeka, kugira ngo kwimurwa mu duce twugarijwe n’ibiza bitabasigira ibibazo by’imibereho.
Leta y’u Rwanda imaze igihe yimura abaturage batuye ahantu hashobora guteza ibyago birimo inkangu n’imyuzure, bamwe bagashyirwa mu midugudu y’icyitegererezo. Icyakora, hari abaturage bavuga ko hari ubwo bimurwa batabonye ingurane cyangwa ubufasha buhagije bwo gutangira ubuzima bushya.
Umwe muri bo ni Simon Kamazinzi, wavuze ko mu 2023 yari atuye mu Murenge wa Gisozi, akaza kubwirwa ko inzu ye igomba gusenywa.
Yavuze ko atemeraga ko yari atuye mu manegeka, kuko ibyangombwa by’ubutaka bwe byagaragazaga ko buri mu gice cy’imiturire kandi yari yemerewe kuhagira inzu y’igorofa.
Yagize ati: “Gitifu w’Umurenge yaraje arambwira ngo tuzagusenyera. Ntabwo nge nari narubatse mu manegeka. Nasanze iyo nzu ihari, nyibamo kuko hari no mu miturire ku cyangombwa. Baraza baduha ibihumbi 90 Frw, amezi atatu yo gukodesha. Ndababaza nti ese ko munsenyeye kandi aha hantu ubutaka mbona ari mu miturire, ku cyangombwa hariho ko wakubaka inzu igeretse. Nge ngwa mu kantu kuko ntabwo bari baranteguje.”
Kamazinzi avuga ko mbere yari yarabwiwe ko ubutaka bwe butari mu manegeka kandi ko nta gahunda yo gusenya inzu yari afite. Nyuma ngo inzu yarasenywe, we n’umuryango we bava kuri ubwo butaka.
Ati: “Byaje kuntungura, barasenya, baratwirukana muri ubwo butaka bwacu nta n’ingurane baduhaye.”
Yongeye avuga ko nubwo bahawe amafaranga ibihumbi 90 Frw yo gukodesha, nta bundi bufasha bahawe bwo kubafasha kwikura mu ngaruka zo kwimurwa.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, Appolinaire Mupiganyi, avuga ko kwimura abaturage ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ari inshingano ya Leta, ariko ko hakwiye no gutekerezwa ku mibereho yabo nyuma yo kwimurwa.
Yasobanuye ko kwimura umuntu mu manegeka bitagomba kumukura mu kibazo cy’ibiza ngo ahite ahura n’ikibazo cy’inzara n’ubukene.
Yagize ati: “Kwimura abaturage kubera impamvu zumvikana kubera ibishobora gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga, ni inshingano za Leta. Kwimura abaturage biraza mu nshingano yo kurinda. Leta igomba kubahiriza izindi nshingano n’uburenganzira bw’umuturage, yari asanzwe afite. Ntumukure mu kibazo ngo umujyane mu kindi kibazo cy’inzara.”
Mupiganyi avuga ko gahunda zo kwimura abaturage zikwiye kujyana n’igenamigambi ribafasha gukomeza kubona ibyo batunze n’ibibatunga.
Ati: “Niba Leta ifashe gahunda yo kwimura abaturage kubera impamvu zumvikana. Hakagombye kuba hari igenamigambi rirambye rifasha uwo muturage ngo ntave mu kibazo runaka, noneho ajye mu kindi.”
Akomeza avuga ko inzara na yo ishobora gufatwa nk’ikibazo gikomeye kigomba gutegurirwa igisubizo, cyane cyane ku muntu uba yakuwe aho yakuraga umusaruro cyangwa yari asanzwe afite ubundi buryo bwo kwitunga.
> “Inzara nanone twayifata nk’ikiza mu bindi. Umukuye mu manegeka nibyo ko yakwicwa n’ibiza ariko umujyanye mu kindi kibazo kitwa inzara. Biba bikwiye kuba byateguwe kugira ngo umuturage ntave mu kibazo runaka ngo ajye mu kindi.”
Mu gihe Umujyi wa Kigali ukomeje gusaba abaturage bagituye ahantu hashobora guteza ibyago kwimuka mbere y’uko imvura nyinshi y’umuhindo itangira, bamwe mu baturage bagaragaza ko ikibazo cy’ubushobozi bwo kubona ahandi ho gutura n’uburyo bwo kwibeshaho ari imwe mu mbogamizi zibakomereye.















































































































































































