Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imibereho myiza

“Umugabo ntabwo ari ATM Machine”, KNC

Umunyamakuru wa Radio/TV1, KNC wamamaye cyane mu biganiro by’imyidagaduro n’imibereho y’abaturage, yavuze ko hari abagore bamwe bafata abagabo nk’aho ari imashini zitanga amafaranga, ibintu avuga ko bishobora guteza ibibazo bikomeye mu ngo ndetse bikagira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bw’abagabo.

Ibi yabitangaje mu kiganiro Rirarashe gitambuka kuri Radio/TV1, aho yari kumwe na mugenzi we Mutabaruka Angelbert, baganira ku bibazo byugarije ingo muri iki gihe n’uruhare rw’abashakanye mu kubaka urugo rufite ituze.

KNC yavuze ko ubuzima bw’uyu munsi bugenda burushaho kugorana, bityo ko hakenewe ubwumvikane hagati y’umugabo n’umugore aho gushyirana igitutu ku bijyanye n’amafaranga.

Ati: “Hari ikintu kimwe nshaka kugiramo inama abagore, Umugabo ntabwo ari ATM Machina, hari igihe amafaranga abura nk’uko n’ibindi bibazo bibaho mu buzima, ndabizi hari abagore batekereza ko umugabo agomba guhora afite amafaranga kabone n’iyo ibintu byamukomeranye.”

Uyu munyamakuru yavuze ko hari abagabo benshi bahanganye n’ibibazo by’ubukungu ariko bakabigira ibanga kubera gutinya uko babonwa mu miryango yabo cyangwa n’abo bashakanye.

Ati: “Hari abagabo benshi bahangayitse ariko ntibabivuge, ashobora kuba ari gushaka amafaranga hirya no hino ariko ntayabone nyamara ageze mu rugo agasabwa byinshi kandi na we nta cyo afite. Ibyo bishobora gutuma umuntu yiheba”.

KNC yagarutse kandi ku kamaro ko kuganira ku mutungo n’imikoreshereze y’amafaranga mu rugo, avuga ko kutumvikana kuri ayo mafaranga ari imwe mu mpamvu zikunze guteza amakimbirane hagati y’abashakanye.

Ati: “Iyo mwicaye mukabwizanya ukuri ku mafaranga mufite n’ibibazo bihari, birafasha. Ariko iyo umuntu ahora yibwira ko mugenzi we adashobora kubura amafaranga, ni bwo intonganya zitangira.”

Yakomeje avuga ko hari abagabo bamwe batabasha kwihanganira igitutu cy’ubuzima, cyane cyane iyo bahora basabwa ibyo badafite, bikaba bishobora no kubaviramo kwiheba cyangwa gufata imyanzuro mibi.

Ati: “Ubu abagabo benshi bafite ibibazo byo kwiheba ariko ntibabigaragaze kuko Iyo umuntu ahora asabwa ibyo adafite, yumva ananiwe ndetse hari n’abahitamo kuva mu rugo cyangwa bagafata imyanzuro mibi kubera igitutu.”

KNC yanenze kandi abagore bamwe bafite ubushobozi cyangwa akazi kabinjiriza amafaranga ariko ntibagire uruhare rugaragara mu gukomeza iterambere ry’urugo, ahubwo bagategereza ko umugabo ari we ukemura buri kibazo cyose cyo mu muryango.

Ati: “Hari abagore bakora ariko amafaranga yabo akaba ayo kwiyitaho gusa byagera ku nzu, amashuri y’abana, ibiryo cyangwa ibindi bibazo by’urugo byose bikaremererwa umugabo, Ibyo ntabwo bikwiye”.

Mugenzi we Mutabaruka Angelbert na we yavuze ko hari igihe kutavugisha ukuri ku mafaranga hagati y’abashakanye bishobora guteza amakimbirane mu rugo.

Ati: “Iyo mwembi mukora, hari abagore bumva amafaranga y’umugabo agomba kujya ku meza yose, akavuga ayo yahembwe n’igihe yahembwe, ariko aye ntamenyekane ibyo na byo bishobora guteza ikibazo”.

Bamwe mu bakurikiranye iki kiganiro bavuze ko ibyo aba banyamakuru bagarutseho bihura n’ibibazo biboneka mu ngo nyinshi muri iki gihe, cyane cyane mu gihe ubuzima bukomeje guhenda ndetse ubushomeri bukiyongera.

Abasesenguzi mu mibereho y’imiryango bavuga ko urugo rukomeye rushingira ku bufatanye, kuganira no gufatanya mu bihe byiza n’ibibi aho kurebana nk’umuntu umwe ugomba guhora atanga ibisubizo byose wenyine.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities