Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS 2025) bugaragaza ko nubwo imyumvire igenda ihinduka, hari 30% by’Abanyarwandakazi bakomeje kwemera ko hari nibura impamvu imwe yatuma umugabo aba afite ishingiro ryo gukubita umugore we. Iyi mibare yavuye kuri 50% mu 2019/2020, igabanukaho amanota 20%.
Ubushakashatsi bwakozwe na NISR ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, bwakorewe ku bagore 14.283 bafite hagati y’imyaka 15 na 49 ndetse n’abagabo barenga 6.000.
Impamvu yagaragaye ko ishyigikiwe cyane ni iyo umugore yaciye inyuma umugabo we, aho hafi 40% by’abagore mu byiciro bitandukanye by’imyaka bavuga ko bishobora gutuma umugabo amukubita. Mu Ntara y’Amajyepfo ni ho hagaragaye umubare munini w’ababitekereza (49,4%), hagakurikiraho Iburengerazuba (49%), mu gihe Umujyi wa Kigali ari wo ufite umubare muto (22,5%).
Ubushakashatsi bwanagaragaje ko 24,4% by’abakobwa bafite imyaka 15–19 bemera ko kutita ku bana bishobora kuba impamvu y’ihohoterwa, mu gihe hagati ya 6% na 10% bemera ko kureba muri telefoni y’umugabo bishobora gutuma akubita umugore.
Raporo yerekana kandi ko urwego rw’uburezi rugira uruhare rukomeye mu guhindura iyi myumvire. Mu bagore batize, 52,1% bemera nibura imwe mu mpamvu zatuma umugabo akubita umugore, mu gihe mu bize amashuri arenze ayisumbuye ari 13,5% gusa. No mu bagabo hagaragara ishusho nk’iyo, aho 36,2% by’abatarize babyemera, mu gihe mu bize amashuri makuru ari 7,3%.
Nubwo hari abagifite iyi myumvire, amategeko y’u Rwanda agaragaza ko gukubita cyangwa gukorera undi ihohoterwa rishingiye ku mubiri ari icyaha, kandi ubihamijwe n’urukiko ahanishwa ibihano biteganywa n’amategeko, bishobora kwiyongera bitewe n’uburemere bw’ingaruka byateye uwahohotewe.
























































































































































































