Mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda bakomeje ibikorwa bigamije gufasha abaturage batishoboye bo mu Ntara y’Iburasirazuba, aho bamwe mu baturage bo mu turere twa Kirehe na Kayonza bahawe amatungo azabafasha kwiteza imbere.
Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Nasho, Akarere ka Kirehe, ku wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2026. Abaturage bahuye n’ingaruka z’amapfa ndetse n’abafite ubushobozi buke bahawe ihene 100 n’inka ebyiri kugira ngo bibafashe kongera umusaruro n’imibereho myiza.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko uruhare rw’inzego z’umutekano rutagarukira gusa ku kurinda abaturage, ahubwo runagaragara mu bikorwa bifasha kuzamura iterambere ryabo.
Yagaragaje ko itangwa ry’aya matungo ari ikimenyetso cy’ubwitange bw’inzego z’umutekano mu gukemura ibibazo abaturage bahura na byo.
Yagize ati “Ibi bikorwa ni inyongera ku gihango abaturage bari basanzwe bafitanye n’inzego z’umutekano, ariko ni no gushimangira urugendo rw’iterambere igihugu cyacu kirimo kuko ibari urugamba ubu noneho ni iterambere.”
Abahawe aya matungo bashimye iyi nkunga bahawe, bavuga ko izabafasha kubona amata ndetse n’ifumbire yongera umusaruro mu buhinzi.
Umwe muri bo yagize ati: “Turashimira Ingabo z’u Rwanda zitubungabungira umutekano kandi noneho zikaba zabonye ko hari ibyo dukeneye zikatuzanira amatungo, tugiye kuyorora rero. Kandi turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko ni we uzana iri terambere.”
Biteganyijwe ko iki gikorwa kizakomereza no mu yindi mirenge irimo Nasho muri Kirehe ndetse na Ndego, Mwili, Kabare na Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza. Muri utu duce abaturage bazahabwa ihene 910 n’inka esheshatu.
Uretse gutanga amatungo, Ingabo na Polisi banakomeje gutanga serivisi zitandukanye zirimo ubuvuzi, kugeza amazi meza ku baturage bafite ibibazo by’ibikorwaremezo ndetse n’ibindi bikorwa byunganira gahunda z’iterambere ry’igihugu.
Mu mezi atatu ashize, ibikorwa by’izi nzego byibanze ku buvuzi bw’abaturage, kubaka no gusana ibikorwa remezo, kubungabunga ibidukikije no gufasha abaturage kubona amatungo. Iyi gahunda iri mu bikorwa bisoza igihe cyo kwitegura kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora uzaba ku wa 4 Nyakanga.

Ingabo na Polisi bakomeje gushyigikira imibereho y’abaturage binyuze mu gutanga amatungo

















































































































































































