Mu buzima busanzwe umuhinzi ahinga yiteze umusaruro mwiza ugamije kumuteza imbere. Icyakora, imihindagurikire y’ikirere, ibura ry’ifumbire ndetse n’ubumenyi budahagije mu kwita ku bihingwa biri mu bituma umusaruro ugabanyuka ku bahinzi benshi.
Mu biganiro byo gusangiza abandi ibyiza byagezweho n’umushinga Kungahara Muhinzi, byabaye kuri uyu wa 16 – 17 Mata 2026 mu karere ka Gicumbi, bamwe mu baturage bagaragaza ko amahugurwa n’ubufasha bahawe n’uyu mushinga byabafashije kongera umusaruro no kwiteza imbere.
Niyigena Pascasie, umwe mu baturage bungukiye muri uyu mushinga, yavuze ko mbere y’uko awugeramo yabagaho mu buzima bugoye bitewe n’umusaruro muke.
Yagize ati: “Mbere yo guhura na AVSI Rwanda iwacu nta biribwa bihagije twagiraga, buri gihe twahoraga tugura ibyo kurya. Nyuma yo guhabwa amahugurwa ku buhinzi no korozwa amatungo magufi atanga ifumbire, natangiye gukoresha ifumbire y’imborera mu mirima yanjye. Baje no kuduha imbuto z’indobanure, bituma ntangira kubona umusaruro ufatika. Kuri ubu sinkigura ibishyimbo n’ibindi bihingwa twahoze tugura.”
Uretse kwihaza mu biribwa, abaturage bavuga ko umushinga Kungahara Muhinzi wanabafashije kumenya umuco wo kwizigama no gukoresha neza umutungo binyuze mu matsinda yo kwizigama.
Muganga Jean Bosco, umwe mu bagenerwabikorwa, yavuze ko amahugurwa bahawe yabafashije guhindura imyumvire no gutera imbere mu bukungu.
Ati: “Umushinga Kungahara wankanguye mu mitekerereze no mu mikorere. Nize kwizigama binyuze mu matsinda avuguruye yo kwizigama no kugurizanya. Mbere nishyurirwaga ubwisungane mu kwivuza na Leta, ariko ubu ndabyiyishyurira kandi imibereho y’umuryango wanjye yarahindutse.”
Ubuyobozi bwa AVSI Rwanda buvuga ko intego y’uyu mushinga ari ugufasha abaturage kongera umusaruro, kwihaza mu biribwa no kunoza imirire mu buryo burambye, ndetse no kububakira ubushobozi bwo gukomeza kwiteza imbere na nyuma y’uko umushinga urangira.
MUTSIRI Elvanie, ushinzwe Gahunda yo Gufasha Abaturage muri AVSI Rwanda, yavuze ko bishimiye intambwe abaturage bagezeho.
Yagize ati: “Twishimiye intambwe abaturage bagezeho. Intego yacu ntiyari ugutanga inkunga gusa, ahubwo yari ugufasha abaturage kugira ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo bafite, by’umwihariko ibyo kwihaza mu biribwa no kunoza imirire.”
Ku ruhande rw’Akarere ka Gicumbi, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yavuze ko umushinga waje usanga abaturage bafite ibibazo by’imirire mibi n’umusaruro muke, ariko ko kuri ubu impinduka zigaragara.
Yagize ati: “Ubushakashatsi bwa DHS bugaragaza ko mu Karere ka Ruhango igipimo cy’igwingira cyagabanutseho 16.5%. Mu Karere ka Gicumbi, twari kuri 42% ariko ubu tugeze kuri 38.4%. Ibyo bisobanuye ko tugomba gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo turusheho kurwanya ikibazo cy’igwingira, cyane cyane binyuze mu kwihaza mu biribwa no kunoza imirire.”
Yakomeje asaba abaturage kudahita bagurisha umusaruro wose bejeje, ahubwo bakabanza kwita ku mirire y’imiryango yabo.
Ati: “Ibiribwa birahari, ariko hari igihe ikibazo kiba uburyo bwo kubitegura no kubikoresha neza. Ni yo mpamvu dukomeje guherekeza imiryango mu gutegura indyo yuzuye. Ikindi, abaturage bakwiye kwirinda kugurisha umusaruro wose kuko urugo rufite ibiribwa bihagije ruba rwakemuye byinshi mu bibazo by’imirire.”
Muri ibyo bikorwa byo gusangiza abandi ibyagezweho, hanamuritswe ibikorwa bitandukanye by’abafatanyabikorwa n’abaturage bungukiye mu mushinga, birimo ibikomoka ku buhinzi, ubworozi n’ubugeni.
Mu byamuritswe harimo ibijumba, ibigori, imyumbati, ibishyimbo by’ubwoko butandukanye, ibirayi, amagi, amata ya soya ndetse n’amakara akorwa mu bishishwa by’imyumbati.
Uyu mushinga Kungahara Muhinzi uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (European Union) ugashyirwa mu bikorwa na AVSI Rwanda mu turere twa Gicumbi, Nyanza na Ruhango.
AVSI yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mwaka wa 2020 yanditswe nk’umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta.
Intego yawo ni ugukora hagamijwe kubaka sosiyete irangwa n’ubuzima bwiza, ubudaheranwa, uburinganire n’ubutabera, yubahiriza amahitamo n’ibikenewe by’abana n’imiryango yabo.
Uyu muryango kandi ugaharanira kubaka imiryango itekanye binyuze mu bufatanye hagati y’ababyeyi, abaturage n’amashuri, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abana no kubafasha kugera ku iterambere ryuzuye.
Amafoto:


Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Muhanga Mbonyintwari Jean Marie Vianney

Hafashwe ifoto y’urwibutso irimo ubuyobozi bwa AVSI Rwanda n’abagerwa bikorwa

Umushinga kungahara muhinzi wafashije benshi kwikura mubukene no kwihaza mu biribwa

















































































































































































