Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye urubyiruko gushaka uburyo bwo kwishimisha butandukanye no kunywa inzoga, ashimangira ko ibyishimo bishoboka hatabayeho kunywa.
Ibi Guverineri Rubingisa yabivuze ku wa 25 Kanama 2026, ubwo yafunguraga Imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba ribera mu Karere ka Kayonza.
Yashimiye abikorera bitabiriye iri murikagurisha bakerekana ibikorwa byabo, avuga ko ari umwanya wo kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere no mu kuzamura imibereho y’abaturage.
Rubingisa kandi yavuze ko Leta izakomeza gufasha abikorera gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibikorwa n’ibicuruzwa byabo, bityo bakabasha kugera ku masoko menshi.
Guverineri Rubingisa yavuze ko mu rwego rwo gutuma imurikagurisha rirushaho gushimisha abaturage, cyane cyane urubyiruko, buri mugoroba haba hateguwe umuhanzi ukomeye mu Rwanda.
Yagaragaje ko ibi bitaba bigamije imyidagaduro gusa, ahubwo ko hanifashishwa abo bahanzi mu gutanga ubutumwa bugenewe urubyiruko, burimo kubashishikariza kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge no kugabanya kunywa inzoga.
Ati “ Buri nimugoroba haba hari umuhanzi udufasha kuryoshya no kudufasha kwishima no mu mwanya wo gutanga ubutumwa. Abenshi mu baba bahari baba ari urubyiruko rero tubaha ubutumwa bwo guhagarika kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, gahunda yo kutanywa inzoga cyane cyane ku bakiri bato rero birashoboka kwishima rwose nta cyuma kandi twabibonye ko bishoboka.’’
Ubutumwa bwa Guverineri buje mu gihe inzego zitandukanye zikomeje gushishikariza urubyiruko kwirinda ikoreshwa ry’inzoga n’ibindi biyobyabwenge, cyane cyane ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bishobora guteza ibibazo ku buzima.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Benedata Laurien, yavuze ko iri murikagurisha ari n’umwanya wo gufasha abaturage kubona ibicuruzwa bikorerwa mu gihugu ku buryo bworoshye kandi ku biciro biboroheye.
Yavuze ko abikorera bagerageje gushyiraho uburyo abaturage babona bimwe mu bicuruzwa basanzwe bajya gushakira hanze y’igihugu, ariko bakabibona ku giciro gito.
Imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba rikomeje kubera mu Karere ka Kayonza, rikaba rihuza abikorera batandukanye berekana ibicuruzwa na serivisi batanga.

















































































































































































