Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kwita Izina ni isezerano ryo kurinda ingagi no kubungabunga aho ziba | Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina utagomba gufatwa nk’umunsi wo kwishimira gusa abana b’ingagi baba bavukanye, ahubwo ko ari umwanya wo kongera gushimangira inshingano zo kuzirinda no kubungabunga ibidukikije zibamo.

Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026, ubwo i Kinigi mu Karere ka Musanze habaga umuhango wa 21 wo Kwita Izina abana b’ingagi, aho ingagi 22 ari zo zahawe amazina imbere y’abaturage ndetse n’abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Dr. Nsengiyumva yavuze ko kuva gahunda ya Kwita Izina yatangira mu 2005, u Rwanda rwakomeje kuyikoresha nk’umwanya wo kwizihiza ubuzima bw’ingagi no guhuriza hamwe abafite uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati “Buri mwaka kuva mu 2005, twagize amahirwe yo kwakira inshuti ziturutse hirya no hino ku Isi, tukizihiza ubuzima kandi tukongera kwiyemeza inshingano dufite zo kubungabunga ibidukikije.”

Muri iyi myaka isaga 20, ingagi 438 zari zimaze kwitwa amazina binyuze muri gahunda ya Kwita Izina. Nyuma y’umuhango w’uyu mwaka, aho izindi 22 zahawe amazina, umubare w’ingagi zimaze kwitwa muri iyi gahunda wageze kuri 460.

Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko igikorwa cyo kwita izina gifitanye isano n’umuco nyarwanda wo kwakira umwana ukivuka, akitwa izina mu ruhame imbere y’umuryango, inshuti n’abaturanyi. Yagaragaje ko izina rifatwa nk’ikimenyetso cy’uburyo umuryango wiyemeza kwakira no kwita ku mwana.

Yagize ati “Izina kuri twe riruta kuba umunsi mukuru. Ni isezerano.”

Yavuze ko no ku ngagi, iri sezerano riherekejwe n’inshingano yo kuzirinda, kubungabunga ahantu ziba no kureba ko zibona ibyangombwa zikenera kugira ngo zikure neza kandi zikomeze kororoka.

Yagize ati “Isezerano duha izi ngagi ni uko zizagira uburinzi, ahantu ho gutura ndetse n’ibisabwa kugira ngo zikure, zitere imbere kandi zororoke.”

Kwita Izina byatangiye mu 2005, hashingiwe ku muco nyarwanda wo kwita umwana izina amaze kuvuka. Uko imyaka yagiye ihita, uyu muhango wagiye waguka, uba urubuga rwo gukangurira abantu kurushaho kwita ku ngagi zo mu Birunga ndetse no kubungabunga ibidukikije muri rusange.

Muri icyo gihe, gahunda ya Kwita Izina yanabaye umwanya wo guhuza u Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ndetse no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije.

Bityo, ubutumwa bwatanzwe muri uyu muhango bwibanze ku kuba kwita izina ingagi bidakwiye kurangirira ku muhango wo kuzishyiraho amazina, ahubwo ko bikwiye kujyana n’ibikorwa bifatika byo kuzirinda, kubungabunga aho ziba no gushyiraho uburyo zitera imbere mu gihe kiri imbere.

Ibyamamare bitandukanye byise amazina abana b’Ingagi 20 bavutse

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities