Gahunda ya Leta y’imyaka irindwi (2010 – 2017) ingingo ya 213, ishimangira uruhare n’inyungu zo kwiga ururimi rw’igiswahili kugirango abanyarwanda barusheho kwisanga no kwisanzura mu muryango w’Ibihugu by’iburasirazuba EAC.
Ingingo ya 137 ishyiraho uwo muryango ishimangira Igiswahili nk’ururimi rugomba gukoreshwa muri uwo muryango.
Umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU) yashyizeho ikigo cyawo ACALAN (African Academy of Languages) cyo guteza imbere indimi ikaba yaratoye: Prof Pacifique MALONGA, na Prof. Cyprian NIYOMUGABO nk’aba komiseri bayo mu Rwanda ba Kiswahili.
Nyuma yo kwemera no kwiyemeza iyo mirimo y’ubwitange n’ubukorera bushake nta Gihembo, Prof. Pacifique MALONGA yamaze imyaka ine (4) yigisha ururimi rw’igiswahili kuri Radiyo Rwanda na Televiziyo y’u Rwanda ubu akaba ashyira ingufu mu kwandika ibitabo by’Igiswahili n’Icyongereza nka “Three in One: Ikinyarwanda, Kiswahili & English” n’ubukangurambaga.
Iki gitabo kikaba cyaragejejwe ku bantu bitabiriye JAMAFEST “Jumuiya ya Africa Mashariki Festival” Nairobi 2015, Jua kali Workshop i Dar es Salaam ndetse n’inama y’Abakuru b’ibihugu yabereye Arusha 2016. Bitanzwe n’ubunyamabanga bwa EAC mu guteza imbere Igiswahili.
Prof. MALONGA akaba ashimira Amb. Dr. Sezibera wayoboraga uwo muryango kubera gukunda no guteza imbere Igiswahili. Prof. MALONGA asanga agomba gushyira imbaraga mu gutangiza “KISWAHILI CENTERS” mu ntara zose nubwo avuga ko ari ibintu bisaba amikoro. Ati “ndasenga kandi ndizera ko Imana izavugira mu banyarwanda b’imfura bakabyitabira kandi bakamutera inkunga”.
Nyuma yo kuganira na Guverineri w’Intara y’iburasirazuba n’abayobozi b’Akarere ka Rwamagana, Prof. Pacifique MALONGA, yatangije Amasomo y’Igiswahili agenewe abakozi b’Akarere ndetse n’abakorera ku ntara mu byo mu rwenya.
Yagize ati “Ndabigishiriza Ubuntu nta gihembo mu gihe gito mbasogongeze nabo ubwabo bazabona uburyohe n’akamaro k’Igiswahili ndetse n’uburyo bworoshye Prof. MALONGA akoresha ubwabo bazibwiriza bampembe cyangwa ingororano ye izabe nyinshi mw’ijuru nkaya ndirimbo y’abanyagatolika”.
We ngo icyo ashaka ni ukuba Inkotanyi mu guteza imbere Igiswahili mu Rwanda, Imana nibimufashamo – Mumfashe “Penye nia hapakosi njia”, “where there is a will there is a way”.
Ahari ubushake ntihabura ubushobozi: ababishoboye n’ababyifuza mwamutera iyo nkunga mu kiga n’Igiswahili.
Panorama
Contanct:
Prof. Pacifique MALONGA
Email: becos1@yahoo.fr













































































































































































