Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umuturage utora akwiye kuba hari ibyo yujuje bimwemerera gutora

Abanyamakuru b'abagore mu masomo y'ikarishyabwenge ku matora (Photo/Panorama)

Moise Bokasa, umukozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora yabitangaje ubwo yaganiraga  n’abanyamakuru b’abagore bari mu mahugurwa y’amatora ya Perezida wa Repeburika, aho yagarutse  ku byo utora agomba kuba yujuje n’uburyo abemerewe gutora abo aribo bab bujuje.

Avuga ko utora akwiye kuba hari ibyo yujuje kugira ngo abyemererwe, ati “iby’ibanze bisabwa ngo umuturage atore agomba kuba yujuje imyaka cumi n’umunani (18) y’amavuko, kuba yanditse kuri lisiti y’itora, atuye mu Rwanda cyangwa mu mahanga; uri mu Rwanda yiyandikishiriza mu mudugudu atuyemo  naho uba mu mahanga yiyandikishariza  muri Ambasade y’u Rwanda y’igihugu abarizwamo”.

Bokasa yakomeje avuga ko hari n’abatemerewe gutora. Ati “hari abanyarwanda batemerewe gutora baribaruje, bujuje n’imyaka  yo gutora. Kuba yarambuwe uburenganzira n’inkinko zibifitiye ububasha nk’uko biteganywa n’amategeko. Abo ni abahamijwe ibyaha bidasubirwaho (urubanza rwarabaye itegeko), barakatiwe burundu ibyo baha harimo gusambanya abana, ibyaha byibasiye inyoko muntu, icyaha cy’ubwicanyi n’ubuhotozi, ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi agakatirwa burundu, ufunze cyangwa impunzi.

Mutesi Scovia

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities