Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu bantu binjiye mu Rwanda hagati y’itariki ya 17 na 20 Werurwe 2020, bahise basuzumirwa ki kibuga cy’indege cya Kigali uko ari ijana na mirongo itatu (130), muri cumi na barindwi (17) basanze banduye COVID-19, bahita bashyirwa mu kato, barakurikiranwa.
Minisitiri Dr Ngamije Daniel yabitangarije RBA mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nyuma y’aho Minisiteri ayobora itangaje ko umubare w’abanduye COVID-19 wiyongereye uvuye ku bantu 17 ukaba 36.
Dr Ngamije avuga ko icyatumye umubare w’abantu banduye icyorezo cya Koronavirusi uzamuka, byatewe n’uko kuba nyuma y’aho u Rwanda rufatiye ingamba zo guhagarika ingendo z’indege, abantu baje nyuma bahise bapimwa hagahita haboneka abanduye bashya.
Abarwayi bashya harimo abantu icyenda (9) baje baturutse i Dubai, abantu batatu (3) baje baturutse muri Kenya, babiri (2) baje baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umuntu umwe (1) waje aturutse muri Qatar.
Hari kandi umuntu umwe (1) waje aturutse mu Buhinde ndetse n’undi umwe (1) watahuwe ko yahuye n’undi wagaragayeho Koronavirusi mu Rwanda.
Minisitiri Ngamije yavuze abo bantu binjiye mu Rwanda hapimwe 130, hakagaragara 17 banduye.
Yakomeje avuga ko kugaragara k’ubwo bwandu bushya bituruka ku ngamba nshya zikomeye Guverinoma yashyizeho zigamije gukumira ikwirakwizwa rya Koronavirusi.
Aba barwayi bose uko ari 36 bari ahantu habugenewe bavurirwa, ashimangira ko bameze neza, aho ndetse mu mpera z’iki cyumweru bateganya kongera gupima abagaragaweho ubwandu mbere kugira harebwe niba baba batagifite ubwandu, nibasanga batabufite bazabasezerera basubiza mu ngo zabo.
Mu ngamba nshya zashyizweho na Guverinoma zigamije gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo harimo ko abantu bagomba kuguma mu ngo zabo bakirinda gukora ingendo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera akaba yavuze ko izi ngamba ku wa mbere tariki ya 23 Werurwe 2020, abantu batazubahirije, aho wasangaga hakiri urujya n’uruza.
Kuri uyu wa Kabiri, Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba ko uhirahira wese kuva mu rugo nta gahunda ifatika afite abihanirwa bikomeye, ndetse bikaba byatangiye gushyirwa mu bikorwa. Avuga ko abantu bakwiye kumva ubukana bw’iki cyorezo bagakurikiza ingamba zashyizweho.
Ubwanditsi













































































































































































