Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Inzobere mu burezi zigaragaza akamaro ko kwigisha hakoreshejwe Radiyo, Televiziyo n’ikoranabuhanga

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, ku bufatanye n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), muri iki gihe imirimo myinshi yahagaritswe kubera kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, hagashyirwaho gahunda ya #GumaMurugo, hashyizweho gahunda yo gufasha abana gusubira mu masomo binyuze kuri Radio, Televiziyo na murandasi.

Inzobere mu burezi zigaragaza ko n’ubwo ishuri ari inshuti y’abanyeshuri, muri ibi bihe hifashishwa Radiyo, Televiziyo ndetse na murandasi abana bakurikirana amasomo baba bumva ko ari ishuri rimwe mu gihugu kandi basangiye umwarimu n’ubwo batamubona ngo bamubaze aho batumvise neza. Umuhanga w’Umunyamerika Paulo Freire yagarutse ku buryo bwo kwigishanya mu mbonezanyigisho ye (Methodology) yise “Pédagogie de la Libération”, aho iyi abana barikumwe bafashanya; ariko ubwo muri ibihe bidashoboka uruhare ari urw’ababyeyi n’abandi bana bari mu rugo bumva ayo masomo.

Umushakashatsi, umwanditsi w’ibitabo akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Prof. Gasimba Fransisiko Saveri, ashima Guverinoma y’u Rwanda kuba barazirikanye abana bagakomeza kwiga bari i muhira kugira ngo aho buri wese ari akurikirane amasomo y’iyakure akoresheje radio, televiziyo ndetse n’ikoranabuhanga.

Agira ati “Nubwo turi mu bihe bikomeye, uburezi ntibwahagarara kandi uburyo bw’iyakure nibwo bwonyine bushoboka. Umwarimu umwe yigishiriza icyarimwe abanyeshuri benshi atari mu ishuri ryihariye. Umwarimu ategura neza ikigisho afitemo ubumenyi, ubushobozi n’ubukesha akagitanga noneho abana basanzwe bafite ibitabo bigiramo bakabyifashisha mu gukora imyitozo. Ibi biratuma abana bumva ko n’ubundi bari mu ishuri rimwe mu gihugu kandi basangiye umwarimu.”

Abana iyo bari hamwe mu ishuri barafashanya ariko igihe bidashoboka mu gihe bigira kuri radiyo bakwiye gufashwa n’ababyeyi n’abandi bari mu rugo bafite ubumenyi ku isomo ryigishwa (Ifoto/net)

Prof Gasimba akomeza avuga ko nubwo ariko iyi gahunda ari nziza harimo imbogamizi z’uko televiziyo itarakwira hose, telefone zigezweho zidatunzwe na bose kandi atahamya ijana ku ijana ko abantu bose batunze radiyo. Yongeraho ko no muri ibi bihe hari ikibazo gikomeye cyo kubona ibiribwa ku miryango ikennye kandi umwana utafunguye neza atakurikira neza. Avuga ko ariko nta kundi byagenda kuko “uhiye mu itama rimwe ashyira mu rindi”.

Umuyobozi wa UNICEF ishami ry’u Rwanda, Julianna Lindsey, mu kiganiro na RBA yavuze ko atari ngombwa ko abana baba mu rugo batiga muri iki gihe cya COVID-19, badakwiye gutakaza amasomo, ahubwo bakorana n’u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu kugira ngo abana bakomeze amasomo cyane cyane bakoresha radiyo, kandi bifashisha integanyanyigisho isanzwe igenderwaho mu Rwanda.

Amasomo atangwa ni ingenzi ku bana

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irene, aganira n’itangazamakuru yatangaje ko iyi gahunda yo gukorana ikoranabuhanga mu burezi ari gahunda nshya ya Leta, yatangiriye mu mashuri yisumbuye. Hashyizwe imbaraga mu kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga ubwo gahunda ya Guma mu rugo yatangiraga hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Koronavirusi.

Dr Ndayambaje akomeza avuga ko hashyizweho uburyo bwa e-learning bufasha abanyeshuri gukomeza kunonosora ibyo bize mu gihembwe cya mbere, no kubafasha kugira ngo ababishoboye batangire basome ibibateganyirijwe mu minsi iri imbere.

Ku bijyanye na gahunda yo kwigishiriza kuri Radiyo ndetse na Televiziyo, Umuyobozi Mukuru wa REB, avuga ko hateguwe amasomo afasha abana kumva neza ibyo bari barigishijwe mu gihembwe cya mbere, hakanategurwa amasomo ateganyijwe kuzigishwa mu gihembwe cya kabiri, kandi kuyakurikira bifitiye akamaro abana n’abarimu.

Agira ati “Aya masomo ni ingenzi cyane, uyu ni umwanya mwiza wo kuyakirigita, ni umwanya wo kugira icyo tuyakoraho, kugira ngo n’igihe urugendo rw’amashuri ruzakomeza mu buryo busanzwe bizorohere umwarimu, bizorohere umwana, kugira ngo mu by’ukuri rwa rugendo rukomeze neza. Buriya hari isomo umwarimu yigisha umunsi umwe ntibihite byumvikana, bikazaba byiza ko arisubiramo. Ubu twagangiye ko kurenga mu masomo ateganyijwe mu nteganyanyigisho ayo bikunda ko yakwigishwa inshuro irenze imwe cyangwa se biba bisaba ingufu nyinshi ko iri somo baryumva. Ku buryo tuyahereyeho byazaba umusingi wo kwigisha ibindi biteganyijwe muri iki gihembwe cya kabiri.”

Ababyeyi bishimiye iyi gahunda

Niyigena Jean Baptiste atuye mu kagari ka Rugando, Umurege wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo. Aganira n’Ikinyamakuru Panorama yavuze ko Gahunda yo gutangira amasomo y’abana kuri Radio ayikurikira ndetse ari kumwe n’umwana we wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Agira ati “Ubu nabigize umuco kuko iyo isomo ritangiye umwana arakurikira. Iyo ari amasomo ntazi na we agenda ansobanurira ngo bavuze ibi bavuze ibi. Mbese na we biramufasha kuko iyo saha iyo igeze radiyo iba ari iye. Ikibazo tugira ni imwe gusa nk’ababyeyi dufite abana ariko tutumva ibyo babigisha ngo tubafashe. Umubyeyi ubisobanukiwe yafasha abana be kubyumva neza. Ni byiza bifuma abana batarangara ahubwo bazongere igihe kuko igikoreshwa ari gito.”

Harerimana Gaspard atuye mu murenge wa Rwimbogo, Akarere ka Gatsibo, akora umwuga w’ubuhinzi. Avuga ko iyo gahunda yayumvise ariko yasabye abana kukjya bakurikira amasomo atangwa, kuko we n’umugore baba bakurikirana imirimo y’ubuhinzi.

Agira ati “Gahunda yo kwigisha abana kuri radiyo narayumvise. Nahaye gahunda abana kujya bakurikira kuko njye mba nagiye mu mirimo y’ubuhinzi. Mbasigira radiyo mu rugo. Ikimbwira ko bakurikiye ni uko nsanga hari ibyo banditse mu makayi nabahaye n’ubwo bimwe mba ntabyumva.”

Ababyeyi basabwa gufasha abana mu gihe bari mu rugo bakabakurikirana mu masomo biga byaba ngombwa bakabaha n’imyitozo yo gukora (Ifoto/childrenandscreens.com)

Abarezi bishimira iyi gahunda ariko bakagaragaza imbogamizi

Mujyambere Protais ni umurezi mu kigo cy’amashuri abanza cya Mère du Verbe, kiri mu murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko iyi gahunda ari nziza kuko ifasha abana muri ibi bihe bya gahunda ya Guma mu rugo.

Agira ati “Kunyuza amasomo kuri radiyo ni byiza, kuko abana bashobora kubona uburyo bwo kuyakurikira bigira icyo bibungura muri iki gihe turi mu rugo. Bibarinda kurangarira mu bindi bidafite umumaro, ahubwo bakarushaho gukomeza kwihugura mu masomo amwe n’amwe anyuzwa kuri radiyo.”

Mujyambere asaba ababyeyi kujya baha abana umwanya muri iki gihe bari mu rugo, ababishoboye bakabafasha gusubira mu masomo, bityo igihe amashuri azongera gutangirira abana ntibabe barasubiye inyuma. Abasaba kandi kujya bakurikira amasomo anyuzwa kuri radiyo babafashe gukora imyitozo itangwa.

Ikindi yongeraho ni uko avuga ko umurezi na we wakurikiye isomo ryatanzwe bimufasha kwihugura no kunguka uburyo yakoresha atanga isomo. Avuga ariko ko harimo imbogamizi ku bana badashobora kubona radiyo cyangwa televiziyo kuko bazasigara inyuma, ugereranyije n’abafite amahirwe yo kumva radiyo no gukurikira televiziyo.

Mutamba Liberatha ni umwarimu mu Ishuri ryisumbuye rya Nyagatare (Nyagatare Secondary School) riri mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba. Avuga ko gahunda yo kwigisha abana kuri radiyo na televiziyo bifasha abanyeshuri ariko bakagira imbogamizi yo gukurikira amasomo ari ku mbuga za REB kubera kutagira telefoni zigezweho ndetse na network iba ari nke cyane.

Agira ati “Iriya gahunda numvise ari nziza, ifasha abana kutarangara kandi bizatuma ubwo bazaba basubiye ku ishuri ubwenge bwabo buzaba butarasubiye inyuma. Icyo abarimu bazakora ni ukubaha imyitozo myinshi no gukurikirana abataragize amahirwe yo kwiga bakurikiye radiyo cya TV ndetse ngo banasome amasomo ari ku mbuga za REB. Urumva ko umwana wabonye isomo runaka n’ubwo yaba yararyumvise kuri radiyo, atandukanye kure cyane n’uzaba aribonye bwa mbere.”

Akomeza avuga ko amasomo yashyizwe ku rubuga rwa REB ari meza ariko usanga afasha cyane abana bo mu mujyi n’abaturuka mu ngo z’abantu bishoboye kuko bisaba gutunga telefoni ifite ubushobozi bwo kubifungura (Smartphone). Ibyo rero bigatera amakimbirane hagati y’abana n’ababyeyi kuko hari abadafite ubushobozi bwo kuzigura ndetse hari n’abatumva akamaro kazo.

Ari inzobere mu burezi, abarimu ndetse na REB basaba ababyeyi gufasha abana babo gusubira mu masomo no gukurikira atangwa binyuze kuri radiyo na Televiziyo -abafite amahirwe yo kuzibona, bagafasha abana amasaha yabo bakayakoresha neza kandi bakabakurikira kuko bari kumwe nabo amasaha yose; kandi bakabarinda inyigisho ziganisha mu ngeso mbi.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities