Mu gihe hagiye gutangira igihe cy’ubukonje ku batuye igice cy’isi cy’Amajyaruguru, Ishami ry’Umuryango w’Abimbumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) riraburira abantu ngo bafate inkingo z’ibicurane kugira ngo birinde icyakwiyongera ku kiza cya Virusi ya Corona.
Nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko abantu bagera kuri miliyari buri mwaka barwara ibicurane ndetse bigahitana abari hagati y’ibihumbi Magana abiri mirongo icyenda na maganatandatu mirongo itantu n’icyenda (290.659). Ibicurane na COVID-19 zose ni indwara zifata mu myaya y’ubuhumekero kandi zifite ibimenyetso bimwe.
OMS ihangayikishijwe n’uko inzego z’ubuvuzi zishobora kuremererwa mu gihe abandura ibicurane baba benshi biyongera ku basanzwe banduye COVID-19.
Umuyobozi ukuriye ibiro bishinzwe kwirinda no kurwanya ibicurane mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, Ann , yavuze ko igihe kiri imbere bishobora gukomerera inzego z’ubuvuzi kwita ku badura ibicurane bisanzwe n’abandura COVID-19.
Abantu bashishikarizwa kwikingiza hakiri kare ngo bibafashe kwirinda kwandura ibi bicurane. Abakora mu nzego z’ubuvuzi n’abageze mu zabukuru, bari mu byiciro bashobora kwandura ibicurane mu buryo bworoshye, akaba aribo bakwihutira kwikingiza hakiri kare.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































