Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bavuga ko bashimira Akarere ka Nyagatare ndetse n’abafatanabikorwa bako bafashijwe abana babo kugira ngo babashe kugerwaho n’uburezi budaheza.
Nk’uko bizwi Uburezi n’inkingi y’iterambere ariko na none hakanashimangirwa uburezi budaheza. Uburezi nk’ubu bwatejwe imbere mu karere ka Nyagatare binyuze mu bafatanyabikorwa batandukanye. Abana ubwabo banezezwa n’uburere bahabwa maze bagaterura bagira bati “komera urashyigikiwe!”
Nyinawashema Beatrice ni umubyeyi ufite abana bafite ubumuga. Avuga ko byababereye akabarore kuko byatumye abana babo bisanga mu bandi bagatandukana n’akato.
Agira ati “Aho tuba wasangaga bahabwa akato abana bamwe ntibabisanzureho kuko wenda no mu mikino bakinaga babonaga nta musaruro bababonamo, ariko aho bagereye mu ishuri n’abo baritinyutse. Abarezi bigisha abana ko bagomba kubagirira urukundo ko n’abo ari abana nk’abandi nabo bazagira ejo heza.”
Bikorimana Protais ati “badushishikariza uburyo tugomba kwihuza ndetse tukajya dutanga amafaranga mu itsinda. Ayo mafaranga twatanze tukayaguramo itungo rikitirirwa uwo mwana ufite ubumuga, akajya aryitaho nyuma y’amasomo kugira ngo na we yumve ko ashoboye adakwiye kubaho ntacyo akora kandi agahabwa uburenganzira nk’undi wese. Igihe kiragera akabona ko nta kibazo muri we afite.”
Rurangwa Moses ni Umuyobozi w’ishuri rya Ntoma. Avuga ko kuba bakira abana bose harimo n’abafite ubumuga bakabaha ubumenyi bukwiye babikesha Umushinga Humanity and Clusion wahuguye abarimu bigisha aba bana ndetse no kububakira amwe mu mashuri bigishirizamo.
Agira ati “Dufite abanyeshuri batandukanye muri iki kigo cyacu haba abafite ubumuga ndetse n’abatabufite bose bakaba bigirahamwe amasomo amwe ndetse bagasangira ubuzima bwose muri rusange. Twagiye tubona abaterankunga batandukanye bagiye badufasha cyane mu bijyanye n’imyigishirize y’abana bafite ubumuga, badufashije kugera ku bikorwaremezo bidaheza. bubatse inzira banyuramo, ubwiherero kugira ngo wa mwana ufite ubumuga abashe kwisanga adafite ibimubangamira.”
Ndindiyimana Jean Bosco ni umwe mu barimu bahuguriwe kwigisha abana babafite ubumuga agira ati “mbere sinarinzi kwigisha abana bafite ubumuga ariko maze guhugurwa byamfashije kubegera birushijeho, kubaha ubumenyi ntiganda, kuko nasobanukiwe ko uburezi budaheza nufite ubumuga aba abukeneye.
Aba bana bafite ubumuga baba bari mu byiciro bitandukanye, haba abafite ubumuga bw’ingingo, abafite ubumuga bw’uruhu hari n’abandi bafite imiterere itandukanye bijyanye n’imitekerereze.
Habimana Henry ni umuyobozi wa Humanity and inclusion avuga ko guteza imbere uburezi budaheza mu Rwanda bigomba kugirwa umukandara wa buri munyarwanda.
Agira ati “Hariho ibikorwa byinshi bigiye bitandukanye dukorana n’amashuri n’abarezi. Abarezi tuba dufite abenshi n’abize kera ku buryo bw’imyigishirize y’abana bafite ubumuga butandukanye usanga kuri bo methodologies zabo zitabafasha neza kubona imyigishirize. Ubwo dufatanya nabo tukabahugura ku buryo umurezi usanga afite ubushobozi bwo kwakira umwana neza.”
Mushabe David Claudian, Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare ashimira abafatanyabikorwa bose uburyo bakoranye kandi anabizeza ko bazabungabunga neza ibyo babafashije kugeraho.
Agira ati “nta gikorwa na kimwe twagezeho tudafatikanyije. Naho batashoye amafaranga ni ubwenge bwabo. Imihigo yacu tuyitegura twari kumwe kandi bayigizemo uruhare rukomeye. Iyo twagiye kureba ibyakozwe aho bigeze n’uko ibintu bimeze turajyana.”
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































