Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyabihu: Abangavu baterwa impungege na bamwe mu bayobozi bakingira ikibaba ababahohotera

Bamwe mu bakobwa bavuga ko nubwo basambanyijwe bagatwita imburagihe, bahangayikishwa na bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bakomeje gukingira ikibaba ababatera inda.

Bamwe mu bakobwa b’abangavu bo mu karere ka Nyabihu baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama ku kibazo cy’inda z’imburagihe ziterwa abangavu, bavuze ko icyo kibazo na bo kibahangayikishije ariko igikomeye ari bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bahishira abahohotera abana.

Iki kibazo abakobwa bakizamuye ubwo Umushinga ‘Baho neza’ ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo giteza imbere ubuzima n’uburenganzira bwa muntu (HDI: Health Development Initiative) ku bufatanye na Imbuto Foundation ndetse na Minisiteri y’Ubuzima, bari mu bukangurambaga mu karere ka Nyabihu mu cyumweru cya mbere cy’Ukwezi kwa Nzeri 2021, basobanurirwa ibiteganywa n’amategeko y’u Rwanda mu gukuramo inda.

Umwana wese utwise atarageza imyaka y’ubukure, akaba yarahohotewe, cyangwa se inda ikaba yamutera ibibazo runaka, itegeko ryemera ko uwo mwana yegera abaganga babizobereyemo bakayimukuriramo.

Iteka rya Minisitiri N°002/MOH/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda. Inda yemerewe gukurwamo igomba kuba itarengeje ibyumweru 22, kandi iyo serivise ntakiguzi kuko ukoresha mituweli.

Nyuma yo guhugurwa, bamwe mu bakobwa bavuze ko bishimiye iryo tegeko, gusa bagifite ikibazo cy’uko iyo bagerageje kuvuga ababatera inda, usanga hari abayobozi bitambika bikabafasha gutoroka ndetse nufunzwe ntibamenye amaherezo.

Umwe muri bo uturuka mu murenge wa Jenda yahohotewe afite imyaka 13 afite umwana w’amezi 6.  Yagize ati “Nkimara guhohoterwa n’umusore duturanye, ubwo narimvuye ku ishuri, nagiye kwa mududgudu ndabivuga ambwira ko aza kujya kumureba ntiyabikora. Njya kuri RIB bavuga ko bazamufata. Kuko iwabo ari abakire bamufasha guhunga, gusa ubu yaraje ari kwidegembya kandi iwacu ni abakene. Iyo ntabonye abo mesera cyangwa ngo nikorere amatafari, barankubita ngo nsange abanteye inda; bakanyima ibiryo…”

Mugenzi we watangiye guhohoterwa afite imyaka 12 akaba amaze imyaka 4 agihohoterwa wo mu murenge wa Jomba, we yagize ati “Narahohotewe mfatwa ku ngufu n’umugabo nakorerega akazi ko mu rugo, kuko ntarimfite ubushobozi bwo ku murega, narahavuye nsubira kwa nyogokuru. Abantu duturanye bambwira ko bagiye kunshakira akandi, noneho banshira umupolisi; na we amfata ku ngufu. Mureze baramufunga, batujyana Kacyiru kudupima birangira gutyo none baramufunguye njya mubona, sinzi uko byarangiye. Ubu mbayeho nabi ntajya amfasha.  Ubu nikoreye umusaraba mfite nkiri muto, nkaba nirirwa nkubitwa na mubyara wanjye tubana iyo nanze ko turyamana.”

Mu kiganiro cyatanzwe na Mporanyi Theobard, Umujyanama muri HDI, akaba n’impuguke mu by’amategeko, yabanje gusobanurira abo bakobwa ingingo eshatu ziri mu itegeko No 68/2018 ryavuguruwe rigashyirwa mu Igazeti ya Leta ku itariki 30 Kanama 2018.

Yavuze ku ngingo ya 123 n’iya 124 zivuga ku buryozwacyaha ku wakuyemo inda, aho iyo ngingo ivuga ko uwikuyemo inda urukiko rukabimuhamya, ahanishwa igifungo hagati y’umwaka umwe ntikirenze imyaka itatu, agacibwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ariko atarenze ibihumbi 200.

Yagize ati “Ingingo ya 125 ni yo itanga irengayobora. Yerekana ni ryari hataba uburyozwacyaha ku wakuyemo inda. Hagendewe ku iteka rya Minisitiri ufite mu nshingano ze Ubuzima ryo muri Mata 2019, ryerekana uko rishyirwa mu bikorwa hagendewe ku bice bigera kuri bitanu”.

Arongera ati “Kuba utwite ari umwana, ni ukuvuga umuntu wese uri munsi y’imyaka 18, kuba utwite yarahohotewe, kuba utwite yarabanishijwe ku gahato akaba umugore undi akaba umugabo bikozwe ku buryo bw’agahato, kuba utwite inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano itarenze igisanira cya kabiri, kuba utwite bigaragajwe n’abaganga ko iyo nda ibangamiye ubuzima bwe cyangwa se umwana, kuba adashobora kugeza ku gihe cyo kuvuga. Ibyo bikemezwa n’abaganga babiri barimo impuguke mu bijyanye no kubyara”.

Ubushakashatsi bwakozwe n’imiryango irengera uburenganzira bw’abana bugaragaza ko 33% by’abatera inda abana ari abantu bakuru, naho 66% bakaba urungano rwabo.

Umwaka ushize wa 2019, mu Rwanda habarurwaga abangavu barenga ibihumbi 17 batwaye inda zitateguwe.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities