Umuturage wo mu karere ka Kayonza witwa Rutayisire Boniface, yandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu amusaba kuzirikana abantu bose bari biyamamarije kujya mu nama Njyanama z’uturere, avuga ko imigabo n’imigambi bagaragaje idakwiye guhera aho.
IBARUWA KURI MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU W’U RWANDA
Kayonza kuwa 17/11/2021
Impamvu: Gutanga igitekerezo cyo gushyiraho uburyo abakandida batatowe ku rwego rw’akarere (ingeri zose) bakwishyira hamwe bagahabwa n’uruvugiro ruzwi muri njyanama y’akarere
Nyakubahwa Minisitiri,
Nk’umuntu umaze igihe nkurikirana uko inzego z’ubuyobozi na politiki z’u Rwanda rwacu zubatse ndetse n’ibibazo zihura na byo;
Maze gusuzuma ko akarere ari ishingiro rikomeye mu miyoborere y’igihugu cyacu kuko umuyobozi w’akarere afite ijambo ritaziguye kubaturage benshi nyuma ya Perezida wa Republika;
Maze kubona ko abakandida biyamamariza kujya mubuyobozi bw’akarere, bose baba bafite inyota yo kuzana ibitekerezo byo kubaka igihugu cyacu ndetse bamwe bakaba bafite iyo nyota kurwego rushobora no gusumba n’urw’uwatowe bamwe ariko wenda utora ntabe yashobora gutora bose kuko imyanya ibaze;
Na none kandi umuturage uba yaratoye umukandida utaratsinze amatora aba akeneye gukomeza kuvugirwa mubuyobozi bw’akarere kubijyanye na gahunda n’ubushobozi yabonaga mumukandida yashimye mukumuvugira no gukemura ibibazo bye;
By’umwihariko abakandida benshi uba ubasangamo ishyaka, ubumenyi n’ubutwari kumigabo n’imigambi baba bagaragaje biyamamaza ariko bose ntibashobore kugira amahirwe yo gutsinda. Ndetse baba batanze n’amikoro menshi kuko urugendo rwo kwiyamamaza rusaba byinshi bisaba umukandida n’umuryango we kwigomwa. Nanone by’umwihariko Komisiyo y’amatora ibasaba kutareka gukomeza gufatanya n’abandi kubaka igihugu nyuma y’amatora.
Kuba igihugu cyacu kigomba gukomeza gukorera muburyo bwiza bwa gitore hirindwa akajagari kandi buri wese agahabwa ijambo;
Ndareba nkasanga abakandida baba bataratsinze amatora babumbirwa mu ishyiramwe cyangwa urugaga cyangwa association cyangwa ikindi kitwa ukundi maze bakajya bagira nabo ijambo munama njyanama babinyujije kuntumwa boherejemo zibahagarariye ariko kuburemere butangana n’ubw’inteko y’abajyanama ahubwo wenda bikitwa ubajyanama kuri Njyanama igizwe n’abatowe.
Ibyo bizarinda kuba abagize Njyanama batowe bakwisinzirira cyangwa bakaba imboneka rimwe kuri bamwe. Bizarinda kandi bamwe na bamwe bamara gutorwa ntibongere kwegera abaturage cyangwa ntibagere kubaturage bose.
Ndetse byarinda umuturage runaka wiyumvaga mumukandida runaka adacika intege kuko uwo yari ashyigikiye yatsinzwe, wawundi yiyumvagamo azaba afite uruvugiro rwo gukomeza gushyira imbere za gahunda.
Bizarinda no gutakaza ubukungu buba buri muri gahunda z’abakandida benshi baba biyamamaje ariko bose ntibagire amahirwe yo gutsinda.
By’umwihariko bizarinda abatsinzwe gukora batatanije imbaraga kuburyo byatera gusobanya na Njyanama aho kuzuzuzanya.
Banyarwanda Banyarwandakazi namwe bayobozi bacu, mwihangane twubake amateka mashya y’imiyoborere aho inzego ubwazo zishobora kwikoresha kandi zigakora neza cyaneee hagendewe kubwuzuzanye no guha ijambo buri muturage. Bizafasha kubaka neza na systeme y’imiyoborere igihe bigiye bikorwa kuri buri manda kuko uwatsinze aba afite uko akora n’utatsinze akaba afite uburyo akomeza kubaka igihugu muburyo bunoze.
Dukomeze kandi gushimira Perezida wa Republika uburyo akomeje kuyobora neza igihugu cyacu kandi agaha buri muturage ijambo.
NB: Mu gihe abayobozi bacu bazaba bakiri kwiga iby’iki gitekerezo, abatsinzwe amatora aho muri mwe kwijujuta cyangwa gucika intege, ahubwo murebe uko mushyirahamwe kandi mugume hamwe (mu buryo runaka) nk’intore zatojwe, maze mukomeze mutange ibitekerezo kuri njyanama, kandi mukomeze no kuba intumwa n’ijisho ry’umuturage ndetse mworohereze abajyanama batowe mubaha inama.
Murakoze
RUTAYISIRE Boniface
Tel 0789781000
Bimenyeshejwe:
-Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda
-Nyakubahwa Perezida w’inteko ishingamategeko y’ u Rwanda
-Nyakubahwa Perezida wa Senat y’u Rwanda
-Nyakubahwa Premier Ministre
-Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora
-Bimenyeshejwe n’Abakandida bose baba abatsinze ndetse n’abatarashoboye gutsinda amatora
RUTAYISIRE Boniface
Umukandida ku mwanya w’umujyanama rusange mu karere ka Kayonza













































































































































































