Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umwana ufite ubumuga si umutwaro ku muryango -Impuguke

Muri sosiyete hari abana bafite ubumuga bakirwa nk’umutwaro ku muryango. Ababyeyi barangwa no kwitana ba mwana ngo ni uko bafite umwana ufite ubumuga bagahitamo ku bakingirana mu nzu ni abo kunengwa.

Ibi byagarutsweho munama yaheje abashakashatsi n’imiryango ifite aho ihurira n’umwana, ku bufatanye na UNICEF na Kaminuza y’u Rwanda (UR) na bamwe mu banyeshuri biga n’ibijyanye n’ubuvuzi muri iyi kaminuza, kugira ngo bahurize hamwe ibitekerezo bifasha mu gukuraho imbogamizi zibangamira imikurire y’umwana n’ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibibazo byinshi abana bafite bishingiye ku bukene, amakimbirane yo mu mryango, n’abana batabwa kuko baba bazi ko hari ibigo bizabatwara.

Habimfura Innocent, Umuyobozi wa Hope and Homes for Children, anenga ababyeyi bagifungirana abana bafite ubumuga, ku buryo n’umuntu ugenda muri urwo rugo adashobora kumenya ko rubamo uwo mwana ndetse n’abakibafata nk’umutwaro mu muryango. Ibikaba bigira ingaruka mbi ku mikurire y’umwana, n’ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Agira ati “Abana bafite ubumuga bakirwa nk’umutwaro. Icya kabiri, habamo kwitana ba mwana, aho umugabo abwira umugore ko iwabo batagira abana bafite ubumuga, umugore na we akabwira umugabo ko iwabo nta muntu bigeze bagira ufite ubumuga, bikabyara umwiryane umwama akigizwayo bakamwitaza bikomeye cyane bakanamukingirana. Bigira ingaruka zikomeye cyane na bwa bumuga bwe n’ubudakabije bugakomera, kubera uburyo afashwemo. Ni yo mpamvu dusaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kwibumbira mu matsinda bakakira kuba bafite ubumuga bakaganira kuko nabo ni abantu nk’abandi.”

Prof. Vincent Sezibera, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi n’ubuzima akaba n’umuyobozi mu kigo cy’Ubushakashatsi mu birebana n’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko ibibera mu muryango ndetse n’ibibera mu mashuri bitera ingaruka nyinshi mu myitwarire y’umwana, bikamuhungabanya; ariko nka Kaminuza y’u Rwanda bafite umwihariko wo kwita ku mitangire y’amasomo ahabwa abafite ubumuga ndetse n’abandi bana.

Ubushakashatsi bugaragaza ko uburyo umubyeyi ytwara yita ku mwana afite ingaruka za vuba cyangwa igihe azaba ari mukruniyo mamvu uburere bw’umwana buri mubyo turi kwibandaho

Ati “Muri Campus yacu ya Rukara muri Kayonza, hariho gahunda zihariye zifite umwihariko w’abana bafite ubumuga, ndetse n’uko mwarimu yakwigisha azirikana umwihariko wa buri mwana.”

Akomeza agira ati “hari ababyeyi bumva ko umwana utakubiswe atazagira icyo ageraho, bakumva ko kugira ngo azagire icyo yigezaho ari ukumuhoza ku nkeke no ku nkoni ndetse no guhisha ufite ubumuga. Ubushakashatsi bugaragaza ko biri mu bimuhungabanya kurushuko byamugirira akamaro.”

Umulisa Grâce, Umukozi muri gahunda yitwa “Sugira Muryango” ibarizwa mu muryango FxB Rwanda, avuga ko iyi gahunda ifasha ababyeyi bakennye kwita ku bana babo, mu kubategura ngo bazageze imyaka yo kujya ku ishuri bafite ibikoresho n’ubumenyi bw’ibanze, ariko ko imbogamizi ya mbere ababyeyi bafite abana bafite ubumaga bahura nayo ari ubukene.

Ati “Ikibazo cya mbere kigaragara mu miryango ikennye kandi ifite abana bafite ubumuga,ni ukubabonera ibikenewe byose.”

Maksim Fazlitdinov wahagarariye UNICEF muri iyi nama akomoza ku kibazo cy’abana bafite ubumuga batitabwaho uko bikwiye. Na we avuga ko hakiri ikibazo cy’imyumvire idakwiriye, aho yavuze ko UNICEF nk’umwe mu miryango ireberera umwana, ku bufatanye n’inzego zibishinzwe bazakomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo abantu bamenye ingaruka mbi z’imyumvire ku buzima bw’abana bafite ubumuga bityo bakomeze kwitabwaho.

Hagaragajwe kandi ko ikibazo cy’imyumvire ndetse n’umuco bigira ingaruka ku buzima bw’umwana, aho bishobora kuba intandaro yo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku mubiri we ndetse no ku marangamutima ye, ibyamutera kwiheba, kwigunga ndetse no kuba yakwiyahura.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities