Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kicukiro: Umwana w’umukobwa amaze imyaka itandatu acuruzwa na mukase

Birababaje kandi biteye agahinda aho umwana w’umukobwa ubu ugeze mu kigero cy’imyaka 15 y’amavuko, yashowe mu busambanyi na mukase kugira ngo akunde abone aho arara. Inzego z’ibanze zo zafashe iki kibazo nk’ibintu bisanzwe. Iki cyaha uwakigizemo uruhare wese iyo abihamijwe n’urukiko ahanwa bikurikije amategeko.

Ni mu mudugudu wa Nyarugunga, Akagari ka Kanserege mu Murenge wa Nyarugunga. Hari umwana uvuga ko guhera afite imyaka 6, yatangiye guhohoterwa na mukase aho yajyaga amwicisha inzara akanamuraza hanze.   nyuma aho amaze kugira imyaka 9 y’amavuko atangira kumusaba kwicuruza atabikora agakubitwa ndetse akamara iminsi ibiri atagaburirwa.

 Uyu mwana w’imyaka 15 y’amavuko ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Panorama amarira yamuzengaga mu maso. N’ikiniga cyinshi yavuze ko kuva yamenya ubwenge yarerwaga na mukase na papa we. Ariko ntiyigeze ahabwa ahabwa amahirwe yo kujya mu ishuri. Ubu ntagira aho aba, kuko mukase adatuma akandagira mu rugo.

Yagize ati “Kuva nkiri muto nibwo natangiye guhohoterwa na mukadata. Yajyaga anzanira abagabo ngo bansambanye bamuhe amafaranga, nabyanga akankubita; papa na we yavuga akamukubita. Ubwo rero papa nibwo yaje kuduta aragenda.  Nakomeje kuba muri ubwo buzima bwo gusambanywa bakamuha amafaranga, ariko nyuma yaje kunyirukana mu rugo nkaba ntaho kuba mfite.”

Yakomeje agira ati “Mbere y’uko anyirukana yabanje kujya anyita umujura akankubita cyane. Nyuma nibwo yaje kuntwikira imyenda kuko uwo munsi abari bansambanyije ntibari banyishyuye, ntashye arankubita cyane, mpitamo kuhava. Gusa n’ubu iyo ngize amahirwe nkabona unsambanya akanyishyura ndayamushyira, nkabona aho kurara; iyo nyabuze sinjyayo ndara ku mabaraza cyangwa mu bikari by’abaturanyi. Iyo mbonye umugiraneza arangaburira ubundi nkarara hanze…”

Uyu mwana ubayeho muri ubu buzima butoroshye, ntiyagize amahirwe yo kujya mu ishuri, ariko avuga ko yifuza kugira uburenganzira nk’abandi bana. Ikindi ni uko yivugira we ubwe ko abamusambanya abazi, abo atazi amazina azi amasura yabo.

Bamwe mu baturanyi b’uy’umwana bemeza ko ubuyobozi bw’umudugudu buzi iki kibazo kuko kimaze igihe, ariko bakirengagije, babishingira ko hari igihe mukase yabanje kumugira umusazi, amuca mu rugo. Abaturage nibo bamugaruye mu rugo ariko se na we ntacyo yabashaga kuvuga kugezaho aho nawe ahavuye agatorongera.

Icyo bahurizaho ni uko “Uyu mwana bamusanga aho arara bakamusambanya. Arara mu bishigwe. Iyo agerageje kujya mu rugo, mukase aramukubita ngo nazane amafaranga barye cyangwa ukurikire se aho yagiye. Umwana abayeho muri ubwo buzima kandi iyo abonye abayamuha arayamushyira…”  

Umukuru w’Umudugudu wa Nyarugunga Madamu Rebecca Asiimwe, ubwo twamuhamagaraga yemeje ko ikibazo cy’uyu mwana akiziho ariko ntiyashatse kugira icyo akivugaho. Ahita afunga telefoni.

Karengera Eric ushinzwe ubutegetsi n’imari mu murenge wa Nyarugunga yemeza ko ikibazo cy’uyu mwana bakimenye bamufite bakaba bamuhaye Marayikamurinzi mu gihe bakimushakira aho kuba.

Ati “iki kibazo twakimenye ko yanahohotewe mu gihe se yari yarataye urugo. Kuri ubu ikirego cyatanzwe muri RIB, Umurenge ukaba wabaye umuhaye Marayikamurinzi mu gihe tugishakisha undi wo mu muryango wo kumurera. Kuri ubu akaba yoherejwe kuri Isange One Stop Center ngo bamurikirane.”

Uyu mukozi ntiyashatse kutubwira Malayikamurinzi wahawe uwo mwana cyangwa se ngo aduhe na nomero ye ya telefoni ngo tumuvugishe.

Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) twabugejejeho iki kibazo, ariko ntibwigeze butwemerera ko ikirego cy’uyu mwana cyabagezeho cyangwa se kitahageze.

Mugabo François ushinzwe kurinda umwana muri UNICEF yavuze ko umwana akwiye kurindwa kandi agahabwa uburere naho ateshutse ukamuba hafi ukamwigisha akagororoka.

Ati “Ntabwo bikwiye kubona umwana ari mu mapingu cyangwa muri mabuso no muri Gereza, nta n’ubwo byemewe gufunga umwana utaragezwa imbere y’ubutabera ngo aburane. Hari abana usanga bafungiwe muri za mabuso no muri Gereza zitandukanye mu gihugu bazira ibyaha bitandukanye harimo ubujura n’ibindi byaha.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’imiryango irengera uburenganzira bw’abana bugaragaza ko 33% by’abatera inda abana ari abantu bakuru, na ho 66% bakaba urungano rwabo. Mu mwaka wa 2019, mu Rwanda habarurwaga abangavu barenga ibihumbi 17 batwaye inda zitateguwe.

Amategeko abivugaho iki?

Itegeko Nº 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi ingingo yaryo ya 12 igaragaza Ubufasha bwihariye ku mwana wakorewe icyaha cy’icuruzwa ry’abantu. Uretse ubundi buryo bwo kurengera buteganywa muri iryo tegeko, umwana wakorewe icyaha cy’icuruzwa ry’abantu yitabwaho bidasanzwe ku buryo bukurikira: 1º iyo imyaka y’uwakorewe icyaha ishidikanywaho kandi hari impamvu zatuma umuntu avuga ko uwakorewe icyaha ashobora kuba ari umwana, afatwa kandi akitabwaho nk’umwana mu gihe hategerejwe ko hakorwa isuzumwa ry’imyaka ye; 2º gufasha umwana wakorewe icyaha cy’icuruzwa bikorwa n’abakozi b’umwuga babihuguwemo ku buryo bwihariye, kandi hitawe ku bintu byihariye abana bakenera; 3º mu gihe uwakorewe icyaha ari umwana udafite uwo bari kumwe, agenerwa umwishingizi, hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko; 4º urwego rufite inshingano zo kurengera umwana rukora ku buryo hamenyekana umwirondoro cyangwa ubwenegihugu by’umwana kandi rugakora ibikenewe byose kugira ngo hamenyekane aho umuryango we uherereye iyo ari byo biri mu nyungu z’umwana.

Uriya mubyeyi naramuka ahamwe n’icyaha cyo kuba yaracuruzaga uriya mwana yahanwa hifashishijwe Ingingo ya 18 igira iti “Icyaha cy’icuruzwa ry’abantu Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni icumi (10.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000Frw). Iyo icyaha gikozwe ku buryo cyambukiranya imipaka, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni makumyabiri n’eshanu (25.000.000Frw).

Ingingo ya 24 yo igira iti “Gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi Umuntu, agamije inyungu, …aba akoze icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi…. Umuntu wese uhamijwe n’urukiko kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000Frw).”

Inzego z’ibanze ziramutse zaramenye ayo makuru ariko ntiziyatange ku nzego zibishinzwe, uwabigizemo uruhare ahamwe n’icyaha yahanwa hakurikijwe ingingo ya 29 igira iti “Kudatanga amakuru yerekeye icyaha cy’icuruzwa ry’abantu Umuntu wese umenye amakuru ku muntu wakorewe icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, ku ikorwa ry’icyo cyaha cyangwa ku mugambi wo kugikora ntabimenyeshe ubugenzacyaha cyangwa ubundi buyobozi bubifitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3).”

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities